Umuhanzi Mani Martin yasubije Apôtre Mutabazi uherutse gutangaza ko we na bagenzi be azabakuraho imivumo

3
2420

Umuhanzi wahoze aririmba indirimbo zihimbaza Imana akaza kujya kuririmba izo benshi bakunze kwita iz’isi [ Mani Martin ] yihanangirije Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, Umushumba w’Itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’ uherutse gutangaza ko ari umwe mu bahanzi agiye gukuraho imivumo.

Ubutumwa Mani Martin yageneye Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice bushimangira ko we atajya avumika , kandi buri muntu avuga cyangwa akandika ibihwanye n’uko yumva ibintu.

Ati :” Oya njyewe sinjya mvumika burya , n’uwabigerageje wese niwe wivumye kuko ntawuvuma uwo Imana yahaye umugisha . Nta n’ubujijwe kandi kuvuga cyangwa kwandika ibihwanye n’uko yumva buri kintu kuri iyi si. Yesu ati ‘ Data bababarire kuko batazi icyo bakora.'”

Mani Martin yasabiye abantu bose umugisha adasize iyi ntumwa y’Imana , ashimangira ko Imana ariyo rukumbi ikwiye gucira abantu urubanza nawe arimo.

Mu bahanzi bahoze ari abarokore Apôtre Mutabazi  aherutse gukomozaho  harimo Mani Martin, Patrick Nyamitali ndetse na Jay Polly.

Yavuze ko hari ababakurikije imivumo babahora ko baretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana bakajya kuririmba indirimbo izo bamwe bita iz’Isi [secular music] ariko we yiteguye kubavumura.

Apôtre Mutabazi uyobora Itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’
Umuhanzi Mani Martin yasubije Apôtre Mutabazi uherutse gutangaza ko we na bagenzi be azabakuraho imivumo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. BYO DISI APOSTLE YABIVUZE NEZA SINZI NIBA MANI MARTIN ATAJYA YIREBA NGO ANANITEKEREZEHO NGO YUMVE AFITE UBWOBA.UMUNTU WAGIZE IGIHE IMANA IMUTUMA YARANGIZA AKABA ASIGAYE YAMBARA AMAHERENA BIRARENZE UKWIYE ISENGENGESHO RWOSE RIKOMEYE ARIKO UMUNTU YAKUJYANYE KIZABONWA NJYE UMBABAZA RWOSE MU BURYO BUKOMEYE.

  2. Manirabaruta Martin cyakoze byo arakabije.
    ESE buriya ajya yibuka aririmba ahagaze Ku meza? aribuka bamushyiriraho igiturisho ngo bamufashe agiye kwiga secondaire?kuba Imana yaraguhaye kumenyekana yagira ga ngo urusheho kwamamaza ubutumwa bwiza ntabwo yifuzaga ko usayisha ako kageni.
    Niba bavuze ukuri nta cyaha mbibonamo kdi koko twese dukwiriye imbabazi z’Uwiteka

  3. Buri muntu azabazwa ibye, Mani Martin ninde wababwiye ko adasenga, utwo tuntu yashyize ku mutwe, duhuriyehe n’umutima,??? Ubwose murajyirango agumane isura nkiyo yarafite atarabona udufaranga, niba Imana imuzamuye agomba gusa nabyo, ntago ndumva hari umukobwa man Martin yateye inda, ntanubwo arafatirwa mu tubari. Bakureke rata mukozi w’Imana I byawe bizwi na Yesu gusa.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::