Umuhanzi Sam Ndizeye yateguye igitaramo kizahuriramo abahanzi benshi bo muri ADEPR.

0
494

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Samuel Ndizeye uzwi ku ndirimbo ‘Azaza Yesu’, yateguye igitaramo yatumiyemo abahanzi benshi bo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR.

Ni igitaramo kizaba ku itariki ya 29 Ukwakira 2017 kuri Paruwasi ADEPR Rukiri ya mbere, munsi yo ku Gishushu.

Mu kiganiro na Ibyishimo.com, Sam Ndizeye yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya wo kubwiriza abantu benshi bazakitabira binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.

Ati: “Nk’uko bamwe banyura mu ijambo ry’Imana babwiriza, natwe tuzafata umwanya wo kubinyuza mu ndirimbo zacu nk’abahanzi.”

Muri iki gitaramo kandi, Sam Shalo Ndizeye azamurika umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amashusho yise ‘Azaza Yesu’, hariho indirimbo icyenda (9).

Ni igiterane kizahuza abahanzi benshi bo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR barimo: Tacien Titus, Eric Cyamika, Bivamuruyumwuga, Theo Bosebabireba, Stella Imanishimwe, n’amakolari atandukanye nka Maranatha na Jehovanis zombi zo kuri ADEPR Paruwasi Rukiri ya mbere n’abandi.

Uretse abahanzi n’amakolari, hazaba hari n’abakozi b’Imana batandukanye nka Pasiteri Munezero uzaturuka kuri ADEPR Rubavu, Mwarimu Cyprien uzaturuka kuri ADEPR Gasave n’abandi.

Umuhanzi Sam Ndizeye uzwi ku izina rya ‘Yesu azaza’.

 

Umuhanzi Theo Bosebabireba nawe azaba ahari.
Umuhanzi Eric Cyamika.
Umuhanzi Innocent ukunze kwitwa ‘Bivamuruyumwuga.’
Umuhanzi Thacien Titus.
Kolari Jehovanis yo kuri ADEPR Rukiri ya Mbere.
Kolari Maranatha yo kuri ADEPR Rukiri ya Mbere.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::