Umuhanzi Serge Iyamuremye yaciye amarenga y’urukundo akunda umukobwa yihebeye uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika .

0
92

Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kubaka izina rikomeye mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda no mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba no hagati . Uyu muhanzi ukiri ingaragu  akora  indirimbo ze mu njyana ya R&B , Pop na Afro beat […].

Serge Iyamuremye yaciye amarenga y’urukundo akunda Sandrine Uburiza .

Ku isaha ya saa sita n’iminota mirongo itanu n’ine ( 12:54 Am ) z’i Kigali kuri uyu wa kabiri nibwo Serge Iyamuremye yagaragaje ko hari umukobwa umutima we wihebeye nkuko yabigaragaje mu marenga abinyujije k’urubuga nkoranyambaga .

Yabigenje ate ?

Serge utarukunze gushyira cyane  amafoto y’  abakobwa k’urubuga urwo arirwo rwose nkoranyambaga  yafashe  ifoto y’umukobwa bivugwa ko bakundana ayishyira kuri facebook ye bwite . Uyu mukobwa uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba yarigeze no kugaragarana n’uyu muhanzi ubwo bari basohokeye hamwe mu duce tugezweho mu mujyi wa Kigali  umwaka ushize , ubwo yari mu Rwanda mu biruhuko .

Kuri iyo foto Serge yaciye amarenga ko akunda uyu mukobwa bivugwa ko yitwa ‘ Sandrine Uburiza ‘ nkuko amakuru agera ku kinyamakuru Ibyishimo.com abitangaza . Serge yongeye kuriyo foto agatwe k’agapupe karebesha  imitima ibiri  , yandikaho amagambo ari mu rurimi rw’Icyongereza agira ati ‘ Beautiful ‘ bisobanuye ngo uri ‘ Mwiza ‘ , ubundi aryumaho .

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ibyishimo.com yemeza ko uyu mukobwa Serge yihebeye bamaze igihe bakundana , ngo bikaba binashoboka ko mu gihe kitari kure bashobora kuzarushinga . Uyu mukobwa kandi ngo amaze igihe gito yinjiye mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana , iyo aherutse gushyira hanze akaba yarayise ‘ Nzatabarwa ‘.

Abantu basaga 92 ubwo twabateguriraga iyi nkuru bishimiye umukunzi wa Serge , abandi basaga 10 ntibarya iminwa bavuga ikibari k’umutima.

Uburiza Sandrine ukundana na Serge ubwo yari mu Rwanda ahazwi nko kwa Rubangura .
Ubwo uyu mukobwa yari mu biruhuko batemberanye n’inshuti zabo.
Uyu mukobwa uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangiye ubuhanzi mu mpera z’umwaka ushize .
Sandrine Uburiza ari ku mazi muri USA.
Serge na Sandrine mu bihe bitandukanye .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza  Angelique

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::