Umuhanzi Stella Christine yahishuye uko yabyaye umwana wapfuye utagira amaso akazuka

1
3342

Umuhanzi Stella Christine Imanishimwe wo muri ADEPR yahishuye uko yigeze kubyara umwana abaganga bavuga ko yapfuye, nyuma akazuka kandi akazana amaso nyamara yavutse atayafite.

Mu buhamya yahaye Ibyishimo.com, Stella yavuze ko ubwo yaragiye kubagwa ngo abaganga bamukuremo umwana bo bavugaga ko yapfuye, yumvise Imana  imubwira kubanza gusenga ngo adapfa, ari nabyo byabyaye igitngaza gikomeye.

Yagize ati: “Numvise ijwi rimpamagara mu izina, rirambwira ngo Stella, senga Shitani agiye kubwiba[…] nahise mbwira abaganga ngo ntimunkozeho icyuma ntarasenga. Ntibahise babyumva ndetse umwe muri bo w’umusilamukazi avuga ko ari ubusazi bwa’abarokore.”

Stella avuga ko yemerewe gusenga, arabagwa ngo bamutandukanye n’umwana babonaga yapfiriye mu nda ye, ariko batangazwa no kumva umwana baguriye isanduku arira (ikimenyetso cy’uko ari muzima).

Ati: “Umugabo wanjye bamwohereje kuzana isanduku, bankubiseho icyuma baziko ari umurambo bagiye gukuramo, bateruranamo n’agapaki kaba karimo umwana gafunze  ariko batangazwa n’uko kahise gaturika bumva umwana ararize.”

Stella avuga ko nyuma y’uko abaganga batangajwe no kubona uruhinja ruzima, nyamara babonaga ari umurambo mu byuma byabo inshuro 6 zose, basanze nta maso yavukanye, umwe muri bo abyita gucanganyukirwa kw’Imana kubera akavuyo k’abarokore.

Yagize ati: “Nyuma y’ibyo byose, wa muganga wambuzaga gusenga yaje kumbwira ko umwana yavutse nta mboni afite anavuga ko byatewe n’urusaku n’akavuyo abarokore bagira iyo basenga; abikuye ku barokore baje kunsura mu bitaro ubwo inda yari ifite amezi 7 bakaririmba ngo Imana igacanganyukirwa ikibagira gushyiramo amaso.”

Stella avuga ko nubwo yari ataratora agatege, yahise ashora urubanza ku Mana ayibwira ko kuba ishoboye kuzura umwana wabonwaga nk’uwapfiriye mu nda, ishobora no kumuha amaso ku buryo bw’igitangaza.

Ati: “Narayibwiye ngo ntabara wiyerekane ko udacanganyukirwa, ko nta cy’ubugoryi wakora nk’uko uyu muntu abivuze.”

Nyuma y’amasaha 7 umwana wavutse adashyitse yitabwaho n’abaganga, wa muganga yaje kubwira Stella ko Imana y’abarokore ihaye umwana we amaso.

Stella ati: “Yaje yiruka asakuza abaza ngo bamwereke wa mugore wabazwe mu gitondo, ambwira ko umwana wanjye Imana y’abarokore imukoreye igitangaza cyo kumuha amaso, ansaba imbabazi ambwira ko ari Shayitwani wari wamushutse ariko noneho yemeye ko Imana y’abarokore ikora.”

Umuhanzi Stella yahamirije Ibyishimo.com ko ibyo bintu byamutangaje cyane ndetse bimutera gushima Imana kuko yagiye ibana nawe mu bihe byinshi.

Stella Christine Imanishimwe ni umuhanzi benshi bazi ku izina rya ‘Ninjye wa mugore’ kubera indirimbo zivuga amashimwe ku Mana yamuhaye urubyaro amaze imyaka 5, none ubu akaba abyaye kabiri.

Uyu mwana wavutse muri ubu buryo butangaje yarakuze kandi ameze neza, ngo ndetse ni umuhanga mu ishuri, ibintu Stella adahwema kuvuga ko ashimira Imana.

REBA UBUHAMYA BWOSE HANO :

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::