Wednesday , 29 March 2017

Umuhanzi Thacien Titus yashyize hanze amashusho y’indirimbo icyebura abagambaniwe n’abahemukira abantu. ( REBA VIDEO )

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda Thacien Titus yatangaje ko iyi ndirimbo ayikoreye amashusho nyuma yuko abisabwe n’abantu batandukanye yafashije bitewe n’ubutumwa buyirimo .

Iyi ndirimbo yise “ Bababarire “ , yarimaze amezi asaga atanu ikoreshwa mu majwi ( Audio ) nkuko bitangazwa n’uyu muhanzi ariko nta mashusho ifite.

Umuhanzi Thacien Titus yashyize hanze amashusho y'indirimbo icyebura abagambana n'abahemukira abantu.

Umuhanzi Thacien Titus yashyize hanze amashusho y’indirimbo icyebura abagambana n’abahemukira abantu.

Mu kiganiro ibyishimo.com twagiranye n’uyu muhanzi ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yise ” Bababarire , yadutangarije ko ubutumwa yifuzaga gutanga muri iyi ndirimbo ari ubwo kubabarira.

Thacien yabivuze muri aya magamba ati “ Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo , buri muri Matayo 5:1- . Havuga hati << Hahirwa abanyembabazi kuko aribo bazazigirirwa . >>”

Uyu muhanzi yakomeje agira ati “ Muri rusange iyi ndirimbo itanga ihumure ku bantu bagiriwe nabi mu buryo butandukanye , ndetse igahoza agahinda abababaye . Hari naho mvuga ko dukwiye kubabarira abatubabaje ndetse n’abaduhemukiye , bitewe nuko ariko ijambo ry’Imana ribidusaba .”

Uyu mugore agaragaga ahemukirwa n'umuntu yagiriye neza

Uyu mugore agaragaga ahemukirwa n’umuntu yagiriye neza

Uyu mugore agaragara nk'umuntu ufite amafaranga ariko akaza gukena

Uyu mugore agaragara nk’umuntu ufite amafaranga ariko akaza gukena

Uyu wicaye aba ari umuhemu ukomeye

Uyu wicaye aba ari umuhemu ukomeye

Wa mugore w'umukire atanga sheki y'amafaranga ngo umukene ibibazo afite bicyemuke

Wa mugore w’umukire atanga sheki y’amafaranga ngo umukene ibibazo afite bicyemuke

Umucyene yakize yatangiye no kugendera mu modoka

HEJURU : Baje kugisha inama Pasiteri  , naho ( Hasi ) Umucyene yakize yatangiye no kugendera mu modoka

Uyu mugabo yirukanwa ku kazi shishi itabona

Uyu mugabo yirukanwa ku kazi shishi itabona

Uwahemutse aje gusaba imbabazi , ndetse bariyunga

Uwahemutse aje gusaba imbabazi , ndetse bariyunga

Ubutumwa bwihariye uyu muhanzi yageneye abakunzi b’indirimbo ze ndetse n’indirimbo zihimbaza Imana muri rusange , yagize ati “ Dukwiye kubabarira abadusabye imbabazi ndetse n’abinangiye imitima ntibazidusabe . Ntago dukwiye guheranwa n’agahinda twatewe n’abantu , ahubwo dukwiye guhora dushaka uko twikura mu mubababaro kugirango dutere indi ntambwe m’ubuzima .”

REBA VIDEO Y’INDIRIMBO THACIEN YISE ” Bababarire “

Niba nawe ushaka kuduha inkuru cyangwa igitekerezo cyawe , haba ku nkuru twabagejejeho , inkuru ziri mu matorero ,abahanzi ,abakozi b’Imana batandukanye ,… twandikire kuri : info@ibyishimo.com.Komeza kuba ijisho rya rubanda ukoresheje ibyishimo.com . Imana iguhe umugisha.

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

Ntakirutimana Janvier

77,260 total views, 9 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress