Umuhanzi Tuyisenge Brown yageneye ubutumwa abahoze baririmba gospel bakabivamo (Reba indirimbo ze)

0
429

Umuhanzi Tuyisenge Vincent uzwi ku izina rya Brown abarizwa mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rukurazo, ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umuhimbyi w’imivugo ihugura urubyiruko.

Brown aganira na Ibyishimo.Com yatangaje ko bitewe n’ibyo Imana yamukoreye nta gahunda yo kureka kuririmbira Imana afite.

“Pawulo yaravuze ngo nshobozwa byose na Yesu Kristo umpa imbaraga, dutere intambwe imwe 99 Imana izazitera idusanga, bishatse kuvuga ngo njyewe mu kwizera kwanjye numva nta gahunda mfite yo guhindura, kuko iyo mba mpindura mba naragiye, kuko amagambo numvaga nkitangira yari menshi nubu bakivuga, mbese natangiye mbona urugendo rukomeye ariko aho ngeze ndabona atariho nagakwiye kubivamo ariho byari bigeze aho bigera.”

Brown yavuze ko abavuye mu njyana ya gospel ndetse n’abafite gahunda yo kuyivamo Imana nubwo yabababarira itazabura kubahanira kwirengagiza ukuri bamenye.

“Umuntu wahoze abirimo akaza kubivamo Imana ntibizayibuza kumuhana.”

Abakiri mu njyana ya gospel yabasabye kubigumamo kandi bakabibamo neza, kandi nibabikora nta buryarya Imana izabashyigikira.

“Ababirimo nabashishikariza ku bibamo neza, iyo ubikoze neza utabivanze mo  uburyarya Imana ntiyakwemera kugutanga mu maboko y’ababisha,  nubwo bikomeye ndetse harimo inzitizi nyinshi ariko Imana iri mu ruhande rwacu kandi ubundi iyo urimo kunyura mu bikomeye nawe uba urakomera kandi Imana igukoresha ibikomeye.”

Yanasabye abakunzi be kumuba hafi ndetse bakamuha inkunga y’amasengesho. Ati:”Abakunzi banjye ndabasaba kunshyigikira bakampa inkunga y’amasengesho, inama ndetse nibitekerezo, amafaranga si yo yangombwa gusa, n’amasengesho aba akenewe, kandi ndahari sinacitse intege, mbafitiye ibintu byinshi naho ibindi byo Imana izabikora.”

Tuyisenge Vincent yatangiye umuziki akiri umwana gusa indirimbo ya mbere yayikoze mu mwaka 2014, ubu afite album imwe igizwe n’indirimbo umunani akaba arimo gukora n’indi ya kabiri izagera hanze mu minsi iri imbere.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::