Umuhanzi Uwimana Aimé yatangaje impamvu ikomeye yatumye adateshuka ngo areke kuririmbira Imana

0
415

Umuhanzi Uwimana Aimé bakunze kwita Bishop w’abahanzi b’indirimbo zaririmbiwe Imana bitewe n’uruhare yagize mu mizamukire y’abahanzi b’izi ndirimbo avuga ko atazareka kuririmbira Imana kuko afite urufatiro rukomeye.

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo zakunzwe na benshi ndetse bamwe mu hanzi bamufata nk’icyitegererezo kuko bemera ko bamwigiraho bynshi mu bijyanye no kuririmbira Imana.

Mu kiganiro cyihariye uyu muhanzi yagiranye n’umunyamakuru wa Ibyishimo.com yatangaje ko agaciro aha Yesu Kirisito mu buzima bwe ari ko kamutera kumunambaho, ibyo bigatuma adashobora kuva mu murimo we wo kumuririmbira nkuko abandi bajya babikora.

Yagize ati : “Kuva mu buhanzi bw’indirimbo z’Imana biterwa n’urufatiro ufite muri wowe,burya umuntu akora ikintu akagitindaho  bitewe n’agaciro agiha,impanvu nanjye mbitinzemo ni uko Kirisito afite agaciro gakomeye mu buzima bwanjye.”

Uwimana Aimé ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya Imana akaba yarabaye intangarugero  mu bahanzi b’indirimbo z’Imana  akaba akunzwe n’abantu batari bake mu Rwanda no hirya no hino.

Kumva ijwi rye ryuje ubuhanga n’umutuzo bifasha abatari bake basenga Imana bikarushaho kubegereza umucunguzi.

Kuwa 20 Gicurasi 2017 ni bwo Aime Uwimana yujuje imyaka 40 y’amavuko. Ni umukirisitu umaze imyaka 24 yakiriye agakiza. Yaririmbye indirimbo ku giti cye anaririmba mu matsinda y’abaririmbyi atandukanye.

Kuva atangiye kuririmba mu 1994 amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zigera hafi ku 100.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::