Umuhanzikazi Adora Uwimana wibereye mu munyenga w’urukundo yahuriye n’umuhanzikazi Snach i Sydney.

0
74

Umuhanzikazi  akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Adora  ukomoka mu gihugu cy’i Burundi amaze ibyumweru bitatu mu Mujyi wa Sydney mu gihugu cya Australia , aho yagiye asanze umusore bitegura gushingana urugo.

Adora yabwiye Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko ubukwe bwe na  Dion Ciza buzaba mu Ugushyingo uyu mwaka , naho gusezerana imbere y’amategeko bikazaba mbere tariki 22 Nyakanga uyu mwaka muri Australia.

Tariki 24 Ukuboza 2016 , nibwo    habaye umuhango    wo gusaba   no gukwa   mu muryango w ‘ umuhanzikazi Adora Uwimana , bakira umuryango w’umukunzi we bitegura kubana akaramata ‘ Dion Ciza ‘ nubwo we atarahari . Ibi  birori byabereye mu gihugu cy’i Burundi.

Mu kiganiro na Adora Uwimana yabajijwe niba azasubira kuba i Burundi , atangariza Ikinyamakuru Ibyishimo.com  ko yaje kuba muri iki gihugu cya Australia , ariko byose bizashingira ku uburyo Imana izagenda ibayobora.

Ati :” Oya , naje kuba aha ngaha , gusa nzakomeza ibikorwa byanjye nkuba aho ngaho . Kugaruka kuhaba birashoboka […], sinzi ngo ni ryari , bizashingira ku buryo Imana izatuyobora.”

Umuhanzikazi Adora Uwimana na Ciza bibereye mu munyenga w’urukundo

Adora Uwimana aherutse kuganira n’icyamamare  Snach

Ubwo umuhanzikazi mpuzamahanga Snach ukomoka muri Nigeria yari mu Mujyi wa Sydney mu gihugu cya Australia , yaje guhurira na Adora Uwimana muri situdiyo ( studio ) za kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri iki gihugu.

Nyuma yo kugirana ibiganiro bitandukanye , Adora Uwimana yabwiye Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko yishimiye ibiganiro byabaye hagati ye na Snach , bityo hari aho yizera ko bizamugirira akamaro .

Ati :” Sinach yari yaje gukora igitaramo  , hanyuma duhurira muri  studio za radio ya SBS ikorera mu Mujyi wa Sydney . Twagiranye ibihe byiza , twaraganiriye . Habayeho kumenyana no kumusaba impanuro zijyanye no gukora umuziki ku rwego nk’urwe , icyaruse byose nuko twafashe umwanya wo gusengana , kandi yaransengeye cyane.”

Yongeyeho ati :” ntabwo yampanuriye , gusa yambwiye y’uko  hejuru yo gukora indirimbo nziza mu myandikire ( lyrics ) n’umuziki ( music ) hariho iyindi mpamvu  y’ubuntu bw’Imana. Nicyo kintu yansengeye ho cyane , ngo ubuntu bw’Imana bube  bwinshi hejuru yanjye.”

Adora Uwimana aherutse kuganira n’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Snach

Banyuzamo bakifata udufoto .

Ciza yaje kwakira umukunzi we ku kibuga cy’indege.
Byari ibyishimo bikomeye cyane .
Adora na Ciza baritegura gusezerana mu mategeko muri uku kwezi

ZOMA INDI NKURU BIFITANYE ISANO : Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Adora Uwimana yasabwe aranakwa , uwo bazabana adahari — AMAFOTO .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene Hubert

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::