Umuhanzikazi Alice Tonny ( Big Tonny ) yashyize hanze ijambo afite ry’Imana ( VIDEO )

0
71

Umutoni Alice ni umuhanzikazi , umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda . Uyu mukozwa ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Alice Tonny , benshi bakunze kumwita Big Tonny kubera ubunini bw’umubiri we .

Uyu muhanzikazi ukomeje kuzamura urwego rwe rwa muzika atangaza ko nyuma yo gufasha bagenzi be batandukanye mu majwi bakoresha mu bihangano byabo , nawe aje kugaragaraza imirimo Imana yakoze ndetse n’iyo izakora abinyujije mu ndirimbo.

Rwanda shima Imana 2014 :  Umuhanzikazi Alice
Rwanda shima Imana 2014 : Umuhanzikazi Alice Tonny

Aganira n’ibyishimo.com , Alice Tonny yagize ati :” Ntago benshi bari bakumvise indirimbo zanjye cyane , kuko usanga ngaragara mfasha abahanzi bagenzi banjye mu kubikiriza mu majwi , cyangwa nkanaririmbira mu matsinda . Imana yampaye impano yo kuririmba ngo nyikoreshe mu kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristu , niyo mpamvu nanjye nkomeje kuririmba indirimbo zivuga imirimo myiza Imana yakoze ndetse nkanabwira abantu ko amaraso ya  Yesu akiza kandi umwemeye aba aciye ukubiri na satani.”

Kuri Alice ngo ikintu cya mbere aha agaciro ,ni ukubona abantu bakizwa ibyaha bitewe nuko indirimbo yaririmbye ubutumwa burimo bwabageze ku mitima.

Abajijwe impamvu iyi ndirimbo ye yayise “ Mfite ijambo “ , Alice yasubije muri aya magambo ati “ Ubundi twese tubayeho kubera ijambo. Bibiliya itubwira neza ngo Imana yaravuze ngo baho tubaho . Mu ijambo ry’Imana niho dusanga ubuzima , ibyishimo , umunezero ,… Iyi ndirimbo rero mba mvuga ko mfite ijambo ry’Imana muri njye kuko niryo rihindura ubuzima , rikampa ibyiringiro byejo hazaza . Ubu nibwo butumwa nageneye abantu b’Imana bari hirya no hino ku isi .”

Alice Tonny yashyize hanze indirimbo yo kuramya Imana
Alice Tonny yashyize hanze indirimbo yo kuramya Imana

Alice Tonny yakunze kugaragara aririmba mu bitaramo bikomeye bitari bicye mu Rwanda cyane cyane mu mwaka wa 2014 , nka Rwanda shima Imana 2014 ,…

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA ALICE TONNY YISE ” MFITE IJAMBO “

Niba nawe ushaka kuduha inkuru cyangwa igitekerezo cyawe , haba ku nkuru twabagejejeho , inkuru ziri mu matorero ,abahanzi ,abakozi b’Imana batandukanye ,… twandikire kuri : info@ibyishimo.com. Komeza kuba ijisho rya rubanda ukoresheje ibyishimo.com . Imana iguhe umugisha .

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

 

RENE — HUBERT

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::