Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi yaburiye abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga

0
1820

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi  yiyongereye ku bandi bahanzi bo mu Rwanda binjiriwe n’umuntu utazwi mu mabanga yabo . Ibi byashimangiwe na nyiri ubwite mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ibyishimo.com ku gica munsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2017.

Gaby yavuze ko atewe inkeke n’ibikorwa bigayitse biri gukorwa n’umuntu wamwinjiriye mu mabanga , akamutwara imbuga nkoranyambaga 3 asanzwe akoresha. Yasobanuye ko atazi uko uwo muntu yabigenje , n’aho yakuye uburenganzira bumwemerera kujya mu mabanga ye atahazi.

Ati :” Nagirango mbamenyeshe ko hari umuntu uri gukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye [ Facebook , Instagram na Email ] . Uwo muntu ntabwo ari njye wamuhaye uburenganzira bwo gukoresha izo mbuga nkoranya mbaga , ahubwo ni umutekamutwe uri kubeshya abantu agamije inyungu ze.”

Abajijwe niba atari we wemereye uwo muntu gukoresha imbuga nkoranya mbaga ze , Gaby Kamanzi yasubije iki kibazo muri aya magambo .

Ati :”  Ntabwo nzi umuntu wamuhaye uburenganzira bwo kwinjira muri social medias nkoresha , ari kwaka abantu amafaranga mu izina ryanjye , akababwira ibintu ntazi kuko ubu sinkiri kubasha kuzikoresha nkuko byari bisanzwe ngo menye ibyo ari kubabwira , kugeza ubu abantu barampamagara , abandi bakanyandikira kuri watsap bambwira ko ndi kubaka amafaranga kuri facebook.”

Yongeyeho ati :” Sinzi ukuntu byagenze kugirango nawe abashe kwinjiramo , ndasaba abantu bose ko bamenya  iki kibazo cyambayeho , kandi  ntibashukwe n’uwo mutekamutwe wamaze kuntwara izo mbuga nkoranyambaga zose. Turacyakora ibishoboka byose dufatanyije n’inzego zibishinzwe  ngo iki kibazo gikemuke.”

Gaby Irene Kamanzi yiyongereye ku bandi bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo Patient Bizimana n’abandi binjiriwe mu mabanga yabo n’umuntu utazwi ukomeje kwaka abantu babakurikira amafaranga mu izina ryabo.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::