Wednesday , 26 July 2017

Umuhanzikazi Goreth yakorewe ibirori byo kwitegura ubukwe , ahakana ibyavuzwe ko yabanaga n’ugiye kumubera umugabo (Amafoto)

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Uzamukunda Goreth  yakorewe ibirori bya ‘ Bridal Shower ‘ kuwa Gatandatu w’iki cyumweru dusoje tariki 15 Nyakanga 2017 , atungurwa n’inshuti ze zirimo abagore n’abakobwa bari bambaye imyambaro ifite ibara ritukura.

Goreth wari wambaye ikanzu y’umweru  yakorewe ibirori bya Bridal Shower mbere y’uko asubira muri Tanzania gusoza indi myiteguro  ijyanye n’ubukwe bwe na Producer Kabano.

Ibirori bya Bridal Shower ya Goreth byitabiriwe na bamwe mu bahanzikazi bazwi barimo Maman Zoulu n’abandi barimo  abo mu muryango we , ndetse n’inshuti ze.

Uzamukunda Goreth yabwiye Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko ubukwe bwe buzabera muri Tanzania ari naho umugabo we aba . Yashimiye bagenzi be bamutunguye bakamukorera ibi birori , avuga ko urukundo rumaze kwaguka mu banyarwandakazi.

Ati :” Navuga ko Abanyarwandakazi bamaze kwaguka mu buryo bwo gukunda , ni ikintu gishimisha kumva abantu bafata ikintu nka kiriya bakumva ko bagomba kukishyiraho bakagikora. Ni mu rwego rwo gufashanya . Ubukwe bwanjye buzaba ku itariki 27 Kanama 2017 i Dar salam .”

Goreth yahakanye ibyavuzwe ko agiye kubana n’umugabo bari basanzwe babana :

Uzamukunda Goreth yatangarije Ibyishimo.com ko amakuru avuga ko agiye kubana na Producer Kabano n’ubundi bari basanzwe babana atari yo , ngo kuko bakoranaga bya hafi mu muziki ariko batabana.

Ati :” Oya , ntago byigeze bibaho kuko twakoranye igihe , urumva iyo abantu bakoranye iminsi  kandi bose ari ingaragu ( single ) abantu batekereza byinshi . Ariko ntago byigeze bibaho kuko ntago ndi umuntu wo kubana n’umuntu tudasezeranye , cyane ko mba nkora umurimo w’Imana. ”

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye muri Werurwe uyu mwaka , ubera mu Murenge wa Kinyinya ahitwa i Kagugu . Bamwe mu bahungu bari bambariye  Producer Kabano ubwo yazaga gusaba no gukwa Goreth  barimo Producer Prince  Ombeni bahoze bakorana muri Solace studio.

Kabano Georges uzwi ku izina rya Producer Kabano muri 2014 nibwo yatangiye kuba umujyanama wihariye mu by’umuziki wa Goreth Uzamukunda , akomereza akazi ke muri Tanzaniya ari naho yakoreye album  ya gatatu y’uyu muhanzikazi .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

3,669 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 comments

  1. Asezeranye bwa 2 uwa 1 akiriho ese bible irabyemera?

  2. Ninah Umuhoza Murenzi

    What chan nibyo?? Mana we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress