Thursday , 29 June 2017

Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Adora Uwimana yasabwe aranakwa , uwo bazabana adahari — AMAFOTO .

Adora Uwimana ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana mu Burundi , akaba azwi cyane mu gihugu cye cy’amavuko ndetse no mu Rwanda aho yakunze kwitabira ibitaramo bimwe na bimwe by’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana  .

Ku wa   gatandatu    tariki 24 Ukuboza 2016 , nibwo    habaye umuhango    wo gusaba   no gukwa   mu muryango w ‘ umuhanzikazi Adora Uwimana , bakira umuryango w’umukunzi we bitegura kubana akaramata ‘  Ciza ‘ nubwo we atarahari .

Amakuru agera ku kinyamakuru ibyishimo.com yemeza ko umukunzi wa  Adora Uwimana  yitwa ‘ Ciza ‘ akaba asanzwe aba mu gihugu cya Australie , ari nayo mpamvu nyamukuru  yatumye atagaragara muri uyu muhango wo gusaba no gukwa ( dot ).

Nubwo bitoroheye umunyamakuru wacu kumenya amazina yose y’umusore wasabiwe Adora Uwimana , imihango yo gusaba no gukwa ngo yabereye muri Restaurant Bar Dominos  iherereye mu mujyi wa Bujumbura .

Umuhango wo gusaba no gukwa witabiriwe nk’indi mihango yose y’ubukwe , buri wese yerekana ibyishimo afitiye ubukwe bw’uyu mukobwa n’umukunzi we .

Adora Uwimana ni umuririmbyi watangiye kuririmba akiri muto , ubwo yigaga mu  mwaka wa kabiri w’amashuri abanza . Yavukiye mu muryango w’abakristu , aho umwe mu babyeyi be ari Pasiteri . Uyu mukobwa witegura kurushinga ni umukristu mu Itorero riri mu mujyi wa Bujumbura (FECABU) , ari naho akomoka muri Komine Nyakabiga .

Uyu muririmbyikazi wubatse izina mu Burundi yavutse mu mwaka w’i 1989 . Ni umwana wa kabiri mu bana barindwi bavukana , akaba yarakunze kuririmba bitewe n’imbaraga ababyeyi be babishyiragamo . Indirimbo ye ya mbere yanditse yitwa ‘ Ni wewe mwami wanjye ‘.

Twagerageje kuvugana na Adora Uwimana kugirango agire icyo atangaza k’ubukwe bwe na Ciza ntibyadukundira , mu gihe yagira icyo atangaza tukaza kubibatangariza mu makuru yacu ataha .

Adora Uwimana n’umuririmbyi yari yishimye nubwo umukunzi we atarahari .

Adora Uwimana asezera ku bandi bakobwa b’urungano .

Adora Uwimana n’umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana i Burundi .

Adora Uwimana yifotozanya n’ababyeyi be .

Byari ibirori bitoroshye birimo n’impano

Umuririmbyi Adora Uwimana n’abandi bakobwa bamwambariye .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene Hubert

30,114 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 comments

  1. Uyu mwana koko yemeye gushyingirwa na baringa kandi nanjye namwibikaho nkemera ngaheba nkajya i Bujumbura ku modoka yanjye ya danger.ngize ikiniga .

  2. Uri mwiza wa mukobwa we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress