Umuhanzikazi Mucyo Diana akaba na Pasiteri yatangaje imvano y’indirimbo yise ‘Uzaza ryari Yesu’

2
911

Umuhanzikazi Mucyo Diana usanzwe ari Pasiteri mu itorero rya Divine Embassy Church Riherereye i Masaka yatangaje ko inganzo yo guhimba indirimbo yise ‘Uzaza ryari Yesu’ yamujemo nyuma yo kureba imiruho n’imibabaro abantu barimo ayiririmba atabaza Imana ngo itabare abatuye Isi ariko nanone anahumuriza abantu abibutsa ko nyuma b’ubuzima bugoye hari Imana izabatabara.

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bakizamuka mu muziki nyarwanda wo guhimbaza Imana ariko atangaza ko ashaka gukora umuziki urimo ubutumwa buzafasha benshi kandi bikarenga imbibe z’u Rwanda bikagera no mu mahanga ya kure.

Mucyo aganira na Ibyishimo.com yatangaje ko inganzo yo guhanga indirimbo ‘Uzaza ryari yamujemo nyuma yo kwitegereza imibabaro ndetse n’ubuzima bubi abantu babyemo muri iyi si bituma ahimba iyi ndirimbo

Ati “Narebye ubuzima bubi, bugoranye abantu babayemo bw’indwara, intambara, ubukene, mbega nasanze abantu babayeho mu buzima bugoye bituma mpimba indirimbo nise ‘Uzaza ryari Yesu’”.

Mucyo yavuze ko ahimba iyi ndirimbo yashakaga gutanga ihumure ndetse anabwira abantu ko nubwo muri iyi si hariho imibabaro myinshi ariko Yesu azaza agakuraho imibabaro yose ndetse n’imiruho abantu bagirira muri iyi si.

Ati: “Nashakaga guhumuriza abantu mbabwira ko nubwo tubabara tugahangayika, tugahura n’ibigeragezo bitandukanye, intambara, indwara ndetse n’ibindi bituma tutabaho neza hari Imana izadutabara ikadukiza iyo mibabaro yose.”

Mucyo Diana arateganya gushyira hanze izindi ndirimbo 6 z’amajwi, inyinshi mu ndirimbo ze ngo zibanda cyane ku gutanga ihumure ku bantu, zibabwira ko Imana ari yo ishoboye byose kandi ko ntahandi hari ubuhungiro atari ku Mana.

Indirimbo Uzaza ryari Yesu ni yo ya mbere Mucyo Diana ashyize ahagaragara ikaba yaratunganyijwe na Bob pro.

Mucyo Diana avuga ko impano y’ubuhanzi yari imurimo kuva cyera ariko ngo ubu nib wo abashije gushyira ahagaragara ibihangano bye kuko ari bwo amaze kubona ubushobozi bwo kubitunganya.

Mucyo Diana, ni umuhanzikazi ukizamuka ufite intego yo guhumuriza abantu bari mu bibazo by’iyi si
Mucyo Diana asanzwe ari Pasiteri mu itorero rya Divine Embassy Church

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

  1. Ubwiza ufite ntibusanzwe nanjye ninjiye mu bafana bawe rwose nukora igitaramo nzakizamo nkwirebere rwose numve uko Yesu agira neza

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::