Sunday , 20 August 2017

Umuhanzikazi Tonzi yagaragaje ibikwiye kuranga umugore mwiza , asaba Abanyarwandakazi kutitinya mu bikorwa bakora .

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yasabye Abanyarwandakazi kubaho batitinya , avuga ko bakwiye gukora  ibikorwa by’indashyikirwa bifasha rubanda nyamwinshi bayobowe n’imbaraga z’Umwuka wera .

Aya magambo Tonzi yayatangarije umunyamakuru wa IBYISHIMO.com ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’abagore ku isi , uba tariki ya 8 Werurwe buri mwaka .

Tonzi mu magambo ye yagize ati :” Aba mama ndababwira ko ari intwari kandi ari ab’agaciro , Imana yabaremye mu buryo butangaje irabizera ibaha inshingano nyinshi , kuko yabonye ko ari abo kwizerwa . Ndababwira ngo bakomeze bazamure impano zibarimo kuko nibo shingiro ry’umurango , ibyo Imana ibashyiramo nibyo ibona ko umuryango ukeneye .”

Tonzi ashimangira ko Imana ikeneye umugore uzi gukora kandi ubera abandi icyitegererezo mu isi , ayobowe n’imbaraga z’Umwuka wera.

Ati :” Ubwo rero bareke kwitinya ahubwo batinyuke bakore imirimo ibinjiriza . Ibibarimo bifashe sosiyete , kandi bakomeze bagire indangagaciro z’ubu Mana kuko umugore ukorana na Mwuka Wera niwe mugore  isi ikeneye .”

Tonzi avuga ko umugore mwiza Isi icyeneye agomba kuba yujuje ibi bikurikira :

Mu kinagiro na IBYISHIMO.com Tonzi yagize ati :” Aba ari umugore ugira urukundo ,  ubabarira , ugira inama abandi nziza , uzi kurera abana , w’icyitegererezo mu isi . Umugore wese ndamwifuriza kubana n’Imana agasenga , akagisha Mwuka wera inama kuko niwe mujyanama mwiza . Umugore wagira umumaro ni uganira na Mwuka wera , kandi dukomeze dusengerane kugirango dufashanye gutezanya imbere muri byose .”

Uwitonze Clementine benshi bamenye ku izina rya Tonzi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akurira mu Rwanda.

Tonzi yakuranye impano yo kuririmba aho yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane ahagarikwa ku meza kugira ngo abantu bamubone. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye.

Ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore baririmba indirimbo zihimbaza Imana umaze kwagura umwuga we mu buryo bukomeye.

Kuba Tonzi yarakuriye mu muryango usenga byaramufashije cyane kuko ntiyigeze ateshuka ngo ate umurongo wa gikristu yatojwe dore ko kuva mu bwana yakuranye inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye w’indirimbo z’Imana.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza  Angelique

3,138 total views, 4 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress