Umuhanzikazi Tonzi yakomoje ku ngamba zikwiye gufatirwa abamamyi bapirata umuziki wa gospel

0
637

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi aratangaza ko batangiye kwiga ku ngamba zo guhangana n’ikibazo cyo gushishura/gupirata indirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana nka kimwe mu bituma abahanzi baririmba umuziki wahimbiwe guhimbaza Imana badatera imbere ngo batungwe n’ubuhanzi bwabo.

Uyu muhanzi umaze iminsi mu buhanzi bw’indirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana (Gospel) yatangarije Ibyishimo.Com ko kimwe mu bituma ubuhanzi bwa gospel budatera imbere ngo butunge ababukora ari ibintu byateye byo gupirata indirimbo z’abahanzi. Ati: “Ntamafaranga twinjiza, abantu baradupirata, abantu bagira gute, muri uyu muziki haracyari urugendo.”

Tonzi yahamagariye abahanzi baririmba indirimbo za gospel guhaguruka bakamagana ibikorwa byo gupirata indirimbo abahanzi baba bahimbye.

Tonzi yajyize ati: “Icyambere nuko twebwe abahanzi tubigiramo uruhare kuko ni twe tuzi ukuntu bituma tudatera imbere kuburyo bufatika kuko dusohora indirimbo tukajya mu ma sitidiyo, tugomba rero kubifata nk’akazi nkuko undi  muntu wese yaba akora umwuga we akawurinda, rero icyambere nuko abahanzi bagenzi banjye  tubyumva kimwe tugashyira hamwe, twamara kwishyira hamwe tukareba ingamba twafatira hamwe kuburyo na Leta yadufasha ariko natwe ubwacu twifashije.”

Abajijwe icyo abahanzi ubwabo bakwifasha mu guhangana n’icyo kibazo cya piratage, yavuze ko barimo kurwana na byo ku buryo bazabihashya.

Ati: “Ni byo tumaze iminsi turwana na byo tureba, ese nibande batugirira umamaro ariko kuri ubu uhamagara abahanzi ukumva ntabwo babifata nk’ibintu bikomeye, ntekereza ko batarabyumva neza, gusa icyambere ni uguhura kuko nk’ubu dufite federation twarabitangiye tugenda dushyira abantu mu byiciro abari muri gospel, abari mu myuga , abari byose ngo ibyo byiciro bidufashe kuba twakwishyira hamwe.”

Tonzi avuga ko nyuma yo kunoza neza iri huriro barimo gukora, bazajya bahurira hamwe nk’abantu bahuje umwuga bakiga ku buryo banoza umwuga wabo bagaharanira kugira umwimerere mu bihangano bahanga bakirinda gufata ibyo abandi bahanze bakabihindura bakabigira ibyabo.

Ibi ngo bizatuma abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana babasha kwinjiza amafaranga mu bihangano bakora kuko na bo baba bashoye menshi bakora muri za sitidiyo ndetse no mu kubyamamaza.

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi mu muziki wahimbiwe guhimbaza Imana aramagana ubushishuzi.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::