Umuhungu wa Pasitoro yarasiye mubyara we mu rusengero aramwica

0
539

Umwana wa Pasitoro w’imyaka 17 yishe arashe mubyara we w’imyaka 15 bari bararanye ijoro basengera mu rusengero ruherereye mu mujyi wa Wilmington mu majyaruguru ya Leta ya Carolina muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi byabaye kuwa 27 Ukuboza 2017, ubwo aba bahungu bombi bari baraye mu rusengero basenga bakaza kwikanga umugizi wa nabi maze mu kwitabara umwe muri bo arasa mugenzi we atabigambiriye bimuviramo urupfu.

Polisi yo muri uyu mujyi yatangaje ko ibi byabaye ahagana saa tanu z’ijoro inatangaza ko byabaye kuw’impanuka nkuko ikinyamakuru Christianpost dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Ubwo Polisi yageraga mu rusengero, basanze abanyamuryango bakikije umurambo wa Michael Wilkey kuko yari yamaze gupfa. Polisi yatangaje ko mugenzi we yamurashe isasu rimwe munsi y’ukuboka ku bw’impanuka ubwo barimo bashakisha umuntu bari baketse ko ari umujura hanze y’inzu ifatanye n’urusengero.

Abanyamuryango ba nyakwigendera bababajwe cyane n’iyi mpanuka yateye urupfu bavuga ko nyakwigendera yari umuntu ugira umutima mwiza n’urugwiro ndetse ukunda kugirira neza abantu.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::