Umujyanama wa Perezida wa Kenya yahanuriye Bishop Rugagi Innocent , avuga ko ikinyejana cy’ububyutse gitangijwe nawe.

0
51

Umujyanama wa Perezida wa Kenya Archbishop Kitonga, yahanuye ko ikinyejana cy’ububyutse gitangiye kandi ko gitangijwe na Bishop Rugagi Innocent , kandi gitangiriye mu Rwanda.

Ubwo uyu mujyanama wa Perezida wa Kenya akaba na se w’Umwuka wa Bishop Rugagi Innocent, yazaga mu Rwanda mu giterane mpuzamahanga cyabereye mu Itorero Abacunguwe mu Rwanda yahanuye ko Igihe cy’ububyutse gitangiye, kandi ko gitangijwe na Bishop Rugagi Innocent.

Archbishop Kitonga ubwo yari mu giterane cyo gusoza amasengesho y’iminsi 120, yafashe umwanya yatura amagambo adasanzwe y’umugisha ndetse y’ubuhanuzi, kuri Bishop Rugagi Innocent ndetse anongera kumusiga amavuta.

Archbishop mu magambo ye yagize ati: ” Iki Gihugu cy’Urwanda Imana iragikunda cyane ndetse muri n’abanyamugisha udasanzwe. Hari abakozi b’Imana ku rwego mpuza mahanga. Kuba Imana yarahagurukije umukozi wayo, umuhanuzi ukomeye mu bihe bikomeye ndetse bigoye nk’ibi ni ukugira ngo izina ry’Imana rishyirwe hejuru kandi abantu bayo baruhuke.”

Yongeyeho ati :” Mwana wanjye Bishop Rugagi, ukaba n’umuhanuzi w’Imana isumba byose: Uzahura n’abaguca intege mu buryo bukomeye cyane, ariko aho n’iho Imana izagukomereza nawe ukaba umuntu ukomeye w’ikinyejana.”

Umujyanama wa Prezida wa Kenya Archbishop Kitonga, yahanuye ko ikinyejana cy’ububyutse gitangiye, kandi ko gitangijwe na Bishop Rugagi Innocent kandi gitangiriye mu Rwanda.

Igitangazamakuru cy’itorero Abacunguwe cyatangaje byinshi mu byo Archbishop Kitonga yabwiye Bishop Rugagi Innocent , nkaho yagize ati :” Uzagera kure n’aho wowe ubwawe cyangwa n’undi wese atatekereza. Uzakora iby’ubutwari ubikoreshejwe n’Imana yaba mu Rwanda, Africa ndetse no mu isi yose. Uzaba umuntu ukenewe ahantu hose, aboroheje n’abakomeye bazakwifuza ngo ubasengere, abato n’abakuru, abakijijwe n’abadakijijwe, abirabura n’abera,…ariko humura Imana yawe muri kumwe kandi ntizagutererana. Ibiguca intege nabyo ni byinshi cyane ndetse n’abakurwanya barakataje. Ariko uzumvire Imana gusa kandi ukore ugushaka kwayo, ibindi byose uzabiyiharire nayo izabisohoza.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ntakirutimana  Janvier

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::