Umujyi wa Kigali wahaye gasopo abakorera amasengesho ahatari ku nsengero

3
1794

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwasabye abanyarwanda biha gukorera ibikorwa by’amasengesho ahantu hatari ku nsengero n’abigabiza imihanda bakora ingendo zerekeza mu ivugabutumwa batabisabiye uburenganzira kubihagarika ubirenzeho akazahanwa hakurikijwe amategeko.

Ibi byatangarijwe mu ibaruwa yo kuwa 11 Mutarama 2018 . Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwandikiye umuyobozi w’ihuriro ry’amadini mu mujyi wa Kigali bumusaba gukumira ibikorwa ibyo ari byo byose birebana n’amateraro yo gusenga akorerwa ahatarabugenewe nko mu ngo, mu mihanda, n’ahandi hose hatemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwavuze ko busabye ihagarikwa ry’ibi bikorwa nyuma yuko mu minsi ishize hagiye hagaragara abantu batandukanye bakora amateraniro ahuza abantu benshi , cyangwa ingendo zijyanye na byo.

Hanakomojwe ku matorero n’amadini amwe n’amwe yitwaza ko aba ari mu bikorwa by’amasengesho n’ibindi bikorwa by’ivugabutumwa , hakaba ababikorera ahatari insengero na Kiliziya zemewe n’amategeko , abandi bakigabiza imihanda nta burenganzira babiherewe n’ubuyobozi bw’inzego z’imitegekere y’igihugu zibifitiye ububasha.

Ibi ni byo byatumye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwandikira umuyobozi w’ihuriro ry’amadini mu mujyi wa Kigali Bishop Nzeyimana Innocent ibaruwa yashyizweho umukono na Meya w’umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal bumusaba gukumira ibyo bikorwa nkuko iyi baruwa abigaragaza .

Iyo baruwa igira iti: “Nejejwe no kubandikira mbasaba gukumira ibikorwa ibyo ari byo byose birebana n’amateraniro akorerwa ahatarabugenewe nko mu ngo, mu mihanda n’ahandi hose hatemewe n’amategeko batabiherewe uburenganzira.”

Iyi baruwa ikinyamakuru Ibyishimo.Com gifitiye kopi ivuga ko umuntu wese ushaka gukora igikorwa gihuza abantu benshi agomba kubanza kubisabira uburenganzira mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere , utabyubahirije akabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Si ubwa mbere Leta yiyamye imikorere y’akajagari mu madini , dore ko mu bihe bitandukanye usanga inzego za Leta ziyama amadini ateza urusaku muri sosiyete nyarwanda bigahungabanya ituze rusange rya rubanda ruturiye insengero zimwe na zimwe.

Mbere gato y’umunsi mukuru wa Noheli ishize na bwo Polisi yongeye kwihaniza abagifite bene iyo misengere iteza urusaku muri rubanda ibibutsa ko urusaku rukabije ruhungabanya umutekabno n’ituze rusange rya rubanda.

Iyi ni yo baruwa yandikiwe umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Nyamurinda Pascal niwe washyize umukono kuri iyi baruwa yagenewe abayoboye amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. ibi biragaragaza ko umujyi wa Kigali ubereye maso abawutuye kuko hari abantu bashobora kwitwazq amateraniro n’ibindi bikorwa by’ivugabutumwa bakangiza umutekano nkuko bijya biburizwamo hano muri Nigeria .

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::