Umukecuru Daphrose yaremewe n’abihaye Imana bo muri Koreya y’Epfo

0
405

Nyirabukobwa Daphrose yashyikirijwe na ADEPR ibyo kurya n’amasabune anashyikirizwa n’Abayakoreya y’Epfo amasafuriya yo kujya atekeramo.

Uyu mukecuru wo mu Karere ka Musanze mu Umurenge wa Musanze, Akagali ka Kabazungu w’imyaka 67 yashimishijwe n’abashyitsi bamugendereye baturutse muri Koreya y’Epfo.

Ati : ” Ndi umupfakazi mbana n’utwana ni abuzukuru, ndi umuntu utishoboye, ubuzima ntibwari bwifashe neza, ariko Imana iransuye, ntunguwe no gusurwa n’abanyamahanga. Ndabashimiye mwakoze muzahore munsura nanjye nzahora mbasengera iminsi yose.”

Aba banya Koreya y’Epfo 13 banasuye Paruwasi ya Rushubi, Umudugudu wa Nyarugina yo mu Karere ka Musanze mu rwego rwo gusura Itorero rya ADEPR basanzwe babereye abafatanyabikorwa, boroje abakristo 50 bo kuri iyo Paruwasi aho batanze ihene imwe kuri buri umwe mu rwego rwo gufasha abanyetorero batishoboye.

Kim Daniel wari uhagarariye iri tsinda ryo muri Koreya y’Epfo yavuze ku nkunga ituruka mu gihugu cy’iwabo, aho yagize ati ” Amatorero yo muri Koreya yatanze amafaranga yaturutse mu bakristo baho kugira ngo hafashwe abatishoboye bo mu Itorero rya ADEPR.”

Iti tsinda kandi nyuma yo gusanga aba bakristu basengera mu rusengero rushaje cyane kandi ruto banabemereye inkunga yo kububakira urundi rushya rwiza.

Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Ruzibiza Viateur yagize ati ” Aya matungo twe tuyita magufi ariko iyo uhereye ku gatoya ukagafata neza kakugeza ku kanini. Aba bene data bavuye mu gihugu cya kure, ni umugisha kubana nabo kuko mu ijuru tuzahahurira turi abaturutse mu ndimi nyinshi.”

Iri tsinda ryo muri Korea risanzwe rifite intego yo guhugura aba Pasitori, gusura ibikorwa bateye inkunga birimo kubaka insengero, gutanga Bibiliya ku bakristo bihannye bashya mu rwego rwo kubatoza gusoma ijambo ry’Imana dore ko banasanzwe bafite umushinga wo gutanga ihene kuri buri muryango (Goat per family).

Umukecuru Daphrose yashimishijwe n’abashyitsi bamugendereye bamutunguje ubufasha

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::