Umukozi wacu turakundana ariko ababyeyi babimenye banyirenza — Mbigenze nte?

0
3428

Mu butumwa yohereje kuri E-mail , umusomyi wa ibyishimo.com yandikiye abasomyi abasaba inama zimufasha gufatira umwanzuro ikibazo kimuhangayikishije mu rukundo rwe.

Ubutumwa bwe buragira buti :” Muraho banyarubuga nkunda ! Mungire inama , nakundanye n’umukozi w’iwacu byo gupfa ariko iwacu babimenye sinzi aho nagana.

Dore rero uko bimeze, mu rugo dufite umukozi w’umuhungu yize secondaire ariko ntiyagira amahirwe y’akazi kuko yize Math-Physics ntiyabona bourse, ahitamo kwaka ako murugo.

Ni njye ubizi gusa kuko yanyeretse diplome ye, yampaye ubuhamya numva ibintu yanyuzemo birandenze byanatumye ndushaho kumukunda. Afite imyaka 27 nange mfite 24 ubu ndiga mu mwaka wa 2 wa kaminuza.

Rero nkiga secondaire rimwe naje gutaha mvuye kwiga nsanga niwe uri mu rugo wenyine, icyo gihe nigaga mu mwaka wa 5, nsanga baramuzanye ntahari ariko we yari anzi kuko yarambonye ahita amenya kuko nsa na maman cyane.

Ni uko anyakirana ubwuzu, mbona ababajwe cyane n’uko nta muntu mpasanze mufasha uturimo mbese bisanzwe, ariko mu minsi 3 twamaranye nasubiye ku ishuli namukunze , kuko yampaye ubuhamya bwe bw’ukuntu ari imfubyi yapfushije se na nyina mu ntambara, ko yize kubera inkunga z’abagiraneza ariko arangiza adafite amanota yafatirwagaho.

Ubwo aho yabaga kwa nyirasenge mu cyaro bamugenzeho ngo ababereye ikirumbo kuko atabonye bourse, yiyemeza kuza i Kigali ntawe afite ahasanze, ajya kwaka akazi ku kigo papa ayobora bamuha ubu jardinier, papa abonye ko ari umwana mwiza amuzana mu rugo ngo ajye ajyana abana ku ishuri afashe n’umukozi uturimo mbese nawe tumufata nk’umukozi wo mu rugo.

Yambwiye byinshi yanyuzemo ntabashije kubabwira hano ariko ndababwiza ukuri yarangije narize k’uburyo guhera uwo munsi numvise ikintu cy’imbabazi n’urukundo kinyuzuye mu mutima.

Namwemereye kuzamufasha nkamusabira papa akazamwishyurira akiga kuko no mu rugo baramukunda cyane, ariko abana bato bo bikaba bamukunda kubi.

Yarambujije ambwira ko adashaka na rimwe umuntu umenya ko yize, kuko ngo yabwiye papa ko atarangije yabuze minerval bigatuma ahagarika agashaka ubuzima, ati rero papa wawe abimenye ko narangije yahita amenya ko ndi umubeshyi akanyirukana nkiburira umugati.

Ndamwumva ariko kuva ubwo nahise mwiyumvamo birenze kuko nyuma twaje gukundana birenze imbibi kuko maze kurangiza secondaire mu mwaka namaze mu rugo ntarasubira mu ishuli twarakundanye tubihisha ku buryo numva nta wundi muhungu umbamo kandi nawe ni uko.

Maman rero yigeze kudufata ndi kumusoma abibwira Papa ariko bari banyishe pe.

Nabemereye ko ntazongera kugirango batamwirukana, nababwiye ko nta ruhare yabigizemo ko ari njye wamushotoye nti sinzi ibyamfashe twari kumwe tumesa numva umubiri urahindutse nshiduka nabuze kwigenzura sinamenye uko namusomye.

Ni uko baranyihanangiriza ariko kuko bamukunda baramuhamagaye wenyine bamuha gasopo bamubwira ko nibongera kubona ayo mahano batazamwirukana ahubwo papa ngo azamwifungira.

Ndababwira ukuri ko kuva uwo munsi noneho wagirango bahise bamumbaburiraho, dukundana rwihishwa kuko … Ni birebire sinabasha kubibasobanurira birambuye ni ubuhamya.

Mumbwire rero ukuntu tuzakomeza kubihisha, kumureka byo ntibishoboka na gato pe kuko ndamukunda kandi iwacu nibabimenya mbona bazampitana cyangwa akabigenderamo.”

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::