Umumaro w’abamarayika mu buzima bwawe bwa buri munsi

0
1306

Abamarayika ni ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga n’ubushobozi butandukanye n’ubw’ikiremwamuntu, Bafite amazina n’imico itandukanye, kandi abamarayika b’indahemuka bicisha bugufi bakanga gusengwa n’abantu.

Abamarayika bari mu myanya itandukanye kandi bafite inshingano zitandukanye. Hari abakorera imbere y’intebe y’ubwami y’Imana, hakaba abatangaza ubutumwa bwe, hari abarinda abagaragu be bo ku isi bakanabayobora, hari n’abasohoza imanza ze kandi bagashyigikira umurimo wayo ku isi. (Zaburi 34:8; Ibyahishuwe 14:6; 22:8, 9).

Bibiliya itwereka ko mu buzima butandukanye bw’abantu mu bihe byashize no muri iki gihe, Abamarayika bafite umumaro ukomeye ku bana b’ababantu.

Igihe Imana yarimburaga imigi ya Sodomu na Gomora, yohereje abamarayika kugirango barokore Loti n’ umuryango we. (Itangiriro 19: 15,16)

Imyaka ibarirwa mu magana nyuma yaho, umuhanuzi Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare, ariko ntacyo yabaye kubera ko Imana yohereje umumarayika wayo akabumba iminwa y’intare.

Ubwo umwami yari abajije Daniel niba Imana ye yabashije kumurinda, Daniel yarasubije ati: “Nyagasani uhoraho, Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y’intare, nta cyo zantwaye,…. ‘(Daniyeli 6:22,23).

Nyuma yaho igihe intumwa Petero yari munzu y’imbohe, ari hagati y’abasirikare babiri kandi aboheshejwe iminyururu ibiri ndetse ku rugi rw’inzu y’Imbohe hari hari abarinzi baharinze, ariko Imana yohereje umumarayika wo kumufungura abasha gusohoka muri iyo nzu y’imbohe. (Ibyakozwe 12:6-11).

Ubwo Petero yari amaze kubona ibyo, Marayika amukoreye yaravuze ati: “Noneho menye by’ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw’Abayuda bwategerezaga byose.”

Nanone kandi abamarayika bafashije Yesu igihe yari ari ku isi. Urugero, Yesu amaze kubatizwa, “abamarayika baramukoreraga” (Mariko 1:13) Mbere gato yuko Yesu yicwa, umumarayika yaramubonekeye aramukomeza amwongera imbaraga kuko yari ababaye bikabije.”- Luka 22: 43.

Abamarayika, ni bo bakora nk’imbaraga z’Imana, (Imana ijya ibatuma kudufasha mu mikorere yacu ya buri munsi) badufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi, basohoza ubutumwa bw’Imana kuri twe,kuko Imana ibategekera kuturindira mu nzira zacu zose.

Muri Zaburi 91:10-11 hatubwira ko Imana itegeka abamarayika kurinda abantu bayo. “Nuko nta kibi kizakuzaho, kandi nta cyago kizegera ihema ryawe kuko izagutegekera abamarayika be, ngo bakurindire mu nzira zawe zose.”

Nubwo abamarayika badukorera byinshi bakaturinda ibibazo, bakaduhumuriza mu makuba, abantu bakwiye kwibuka mo ubwo burinzi buzagira iherezo, ubwo abamarayika bazaba bazanye n’Imana bazanywe no guhana.

Abantu kandi bakwiye kwibuka ko hari abamarayika bakora mu rukiko bashinzwe kureba uko abantu bitwara hano ku isi, bakagenzura buri kintu cyose umuntu avuga, icyo akora, icyo atekereza bakabyandiko kuko ku iherezo ibyo byose bizagaruka mu rubanza.

Ni yo mpamvu abantu bari bawkiye kumvira gucyaha kw’abamarayika barinzi bagendagenda iruhande rwabo bababuza gukora ibibi kugirango badakora ibibi bakaba bizaniye ibimenyetso bizabatsindisha mu rubanza.

Abantu bashishikarizwa kumvira ijwi rya marayika ubana na bo buri munsi bakemera kunyura mu nzira abasaba kunyuramo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::