Umunyamakuru Justin Belis agiye kurushingana na Alice

0
129

Umunyamakuru Justin wamenyekanye cyane kuri Radio Inkoramutima agiye kurushingana na Uwumutima Alice bamaranye imyaka itanu.

Mugenzi Justin Belis azwi cyane mu kiganiro ‘Nezerwa Show’ kuri Radio Inkoramutima yibanda cyane ku makuru n’ibiganiro bya gikirisitu. Mu gihe kingana n’imyaka itanu bamaze bari mu munyenga w’urukundo, Justin na Alice bagiye kwereka ibirori abavandimwe n’inshuti ku wa 8 Nyakanga 2017 mu rusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo.

Aganira na Ibyishimo.com Justin Belis yavuze ko ashimishijwe cyane n’uko Imana imuteje intambwe yo gushinga urugu akiri muto ngo nubwo bamwe babitinya.

Yagize ati ” Gushinga urugo ukiri muto bamwe barabitinya, gusa iyo ugize umugisha bikaguhira biba ari ijuru rito”

Ku myaka makumyabiri n’umunani gusa, Justin ashoboye gushinga urugo rwe, ibintu bisa nk’aho bitagishobokera abasore benshi muri iki gihe.

Ku gicamunsi cyo ku wa 8 Nyakanga 2017 nibwo bazasezerana kubana akaramata imbere y’Imana mu rusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo nyuma abazitabira ubu bukwe bazakirirwa mu Ituze Garden Kimironko saa kumi zuzuye iruhande rwa Four Square Gospel Church.

Justin n’umukunzi we Alice

Justin n’umukunzi we barebana akana ko mu jisho

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::