Monday , 29 May 2017

Umunyarwenya Kibonke yateguye igitaramo cyo gufatanya n’ababyeyi kunezeranwa n’abana 

Mu rwego rwo kwizihiza noheri nziza n’ubunani, icyamamare mu gukina filimi, umuhanzi w’indirimbo ndetse akaba n’umunyarwenya (comedian) Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Kibonke yabateguriye igitaramo  mu rwego rwo gusangira  n’abana no kubifuriza Noheri nziza n’umwakamushya muhire.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu 3 tariki ya 28/12/2016 kikazabera  ahazwi nka Monaco Café iherereye mu isoko rinini rya T 2000 mu mujyi rwagati. Kibonke usanzwe umenyerewe muri filime yitwa Seburikoko aho akina yitwa Kibonke ndetse n’indi yitwa Virunga azwi kandi mu ndirimbo Fata terefone.

Kibonke avuga ko mu minsi mikuru yateguye igitaramo cyitwa “Kibonke le Pere Noel” cyizamuhuza n’abana  mu rwego rwo  gusangira Noheri no kwishimana nabo.

Muri iki gitaramo yateguriye abana ibintu binyuranye birimo imikino itandukanye, kubigisha gushushanya, kwiga kubyina, kurushanwa kuririmba, gukina komedi n’ibindi.

By’umwihariko hazabaho  kuganira no kwibukiranya  n’abana ku bijyanye n’ ivuka rya yesu. Agira ati” muri iki gitaramo hazabaho kuganira n’abana ku kuvuka kwa Yesu ,ubumenyi bafite kuri Yesu,ibibazo bafite kugira ngo  bamenye yesu uwa riwe by’ukuri ndetse  n’impamvu twizihiza noheri  doreko noheri ubusanzwe ari  iy’abana bikazabafasha kumenya ukuri no gusobanukirwa biruseho”.

Kibonke avuga ko kwinjira muri icyo gitaramo ari  amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi bine(4000frw) kuri buri mwana, akaba  ashishikariza ababyeyi kuzohereza abana babo nk’uko bamukunda bakishimana .   Avuga  ko
kandi n’ababyeyi batumiwe mu rwego rwo gushyigikira abana babo ko bo (ababyeyi) nta mafaranga bazasabwa.

Yongeraho kandi ko uretse icyo gitaramo cy’ejo , ku munsi mukuru w’ubunani nk’itsinda abarizwamo ryitwa
Abanyagasani bateguye ikindi gitaramo aho bazasangira n’abana batishoboye.

Mugisha Emmanuel akaba asoza yifuriza cyane abana n’Abaturarwanda muri rusange umwaka mushya muhire wa 2017.

img-20161223-wa0000

Menya byinshi kuri Kibonke le pere Noel

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

2,034 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress