Umupasiteri yasabye Museveni kuva ku butegetsi bikiri byiza, Museveni amusubirisha isomo ryo muri Bibiliya

0
2780

Bishop Rt. Rev. Reuben Kisembo, umuyobozi wa Diyoseze ya Ruwenzori mu Itorero rizwi nka Church Of Uganda yasabye Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kwegura ku butegetsi bikiri byiza, maze Museveni amusubirisha isomo ryo muri Bibiliya rivuga ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo.

Bishop Rt. Rev. Reuben Kisembo yari yahuriye na Perezida Museveni mu birori byo gufungura shapele nshya mu ishuri ryisumbuye rya Kyebambe Girls Secondary School maze amusaba imbonankubone ko akwiye kuva ku butegetsi ibintu bikiri byiza.

Bishop Kisembo yabwiye Perezida Museveni barebana amaso ku maso ati: “Nyuma y’impinduka zakozwe mu itegeko nshinga ku ngingo ijyanye n’imyaka Perezida wa Uganda atagomba kuba arengeje, ntukwiye kwanga guhererekanya ubutegetsi bikiri mu mahoro.”

Perezida Museveni nyuma yo kumva amagambo ya Bishop Kisembo, yamusubije yifashishije isomo riboneka mu Mubwiriza 3:1-8 Ahatangira hagira hati: “Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo, Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa, ….. ”

Ikinyamakuru Dailymonitor dukesha iyi nkuru cyanditse ko nyuma yuko Museveni yari amaze gusubiza Bishop Kisembo, ngo ntiyagarukiye aho ahubwo yagarutse no kubandi banyamadini bakomeje kumwibasira bamwamagana mu migambi ye yo kuguma ku butegetsi ababwira ko nta muntu ugomba kumwigisha icyo akwiye gukorera Uganda.

Yababwiye ati: “Hashize iminsi numva abantu badushotora ariko bagashotora ngewe by’umwihariko ariko ndi umuntu uzi ibyo ndimo gukora.  Mukwiye kugira uburyo bwo kuvuga ku bintu burimo ikinyabupfura, Imvugo nk’izi zikwiye guhagarara, ni ugutakaza ikinyabupfura ku rwego rusumba izindi, sinzigera nemera kuyoborwa ku bintu ngewe nzi neza.”

 

Mu minsi ishize ubwo mu gihugu cya Uganda bari mu mpaka zigendanye no guhindura itegeko nshinga, Itorero rya Angilikani, Abayobozi muri Kiliziya Gatolika, n’abandi bantu barimo uyu Kisembo n’undi witwa  Robert Muhiirwa Akiiki bagiye bagira inama Perezida Museveni yo kutazigera yongera kwiyamamaza akubahiriza indahiro yarahiye ko azarinda kandi akubahiriza itegeko nshinga.

Muri iyo minsi, abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye bumvikanye bikoma aba banyamadini bababwira ko barimo kwivanga mu nshingano za Politiki kandi atari izabo, gusa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihgu yari ishyigikiye abanyamadini ndetse iyo miryango inasaba Guverinoma kwirinda gutera ubwoba abanyamadini.

Perezida Museveni ubwo yakirwaga na Bishop Kisembo mu birori
Abakobwa bo mu ishuri rya Kyebambe Girls Secondary School ubwo bakiraga Museveni muki cyabo

 

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::