Umurambo wa Mutware Alexandre wari umuririmbyi wa Rehoboth Ministries ntugishyinguwe mu Rwanda .

0
125

Amakuru agera ku Ibyishimo.com yemeza ko umurambo wa Mutware Alexandre wari umuririmbyi wa Rehoboth Ministries utagishyinguwe mu Rwanda . Iki cyemezo gifashwe nyuma yo gusanga  umurambo  wa Nyakwigendera utuye mu gihugu cya Kenya , ndetse n’ubushobozi bwo kumuzana mu Rwanda buhenze .

Ubuyobozi bwa Rehoboth butangaza ko hari itsinda ry’Abaririmbyi bazajya gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera , aho bazamushyingura ejo ku wa kabiri tariki 21 Gashyantare 2017.

Bwana Patrick Munini mu magambo ye ati :” Gushyingura bizaba ejo kuwa kabiri i Nairobi , kuko niho umuryango we uri kandi kuzana umurambo birahenze cyane . Bityo bafashe umwanzuro wo gushyingura hariya . Hari itsinda twohereje yo, ubu bagiye déjà . Ariko nibagaruka hari undi muhango uzakorerwa hano wo gusoza ikiriyo .”

Muri Mata umwaka ushize nibwo Rehoboth Ministries bashyinguraga undi muririmbyi wabo Nabigazi Aline nawe waguye mu gihugu cya Kenya aho yivurizaga indwara y’Ubwandu bwo mu maraso ( infection ) .

Nyakwigendera asize umugore n’abana 5 , barimo abahungu 2 n’abakobwa 3 .  Ibyishimo.com twifatanyije n’umuryango wa Rehoboth Ministries wose ndetse n’umuryango Mutware Alexandre  asize . Imana imuhe kuruhukira mu mahoro .

Umurambo wa Mutware Alexandre ntugishyinguwe mu Rwanda .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::