Umuraperi ‘ Kagoma k’Imana ’ yasohoye indirimbo nshya ivuga ubuzima yanyuzemo bufitanye isano n’izina rye

0
424

Umuhanzi witwa Ishoborabyose Eric uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Eli Max Kagoma k’Imana uririmba indirimo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hip hop yatangaje ko inganzo ye n’izina rye bifitanye isano n’ubuzima bisharira yabayemo akiri umwana.

Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ibyishimo.Com nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Nzi aho yankuye’.

Yatangiye atubwira icyo izina akoresha mu buhanzi rya Eli Max Kagoma k’Imana risobanura ati: “Eli bivuga Imana mu giheburayo, Max bikavuga maximum, bishatse kuvuga ubwaguke bwayo ubishyize mu ijambo rimwe ry’ikinyarwanda bishatse kuvuga ngo Imana niyo nkuru.”

Agaruka ku mpamvu yiyise Kagoma k’Imana yifashishije ijwi ryumvikana iyo ingoma zisutse (zitangiye kuvuga) uburyo ryumvikana cyane maze na we avuga ko ari akagoma k’Imana kuko yiyemeje kuba igikoresho cy’Imana.

Yagize ati: “iyo ufashe umurishyo ukawukoza ku ngoma, hari ijwi risohokamo bityo rero nafashe ako kajwi k’ingoma numva ngomba kukiyitirira, mbere bajyaga banyita kagoma k’amakondera ariko ndebye nsanga igifite icyo kivuze ku buzima bwanjye nkurikije uko nabayeho ari Imana niko kwitwa Kagoma k’Imana kuko niyemeje ko ijwi ryanjye rigomba kuvugira Imana.”

Kwiyita iri zina, ngo bishingiye ku kuba uyu muhanzi ahorana inganzo yo kuvuga icyubahiro no gukomera kw’Imana kubera ubuzima bubi yamunyujijemo akabasha gukura mu buryo busa n’ubutangaje.

Eli Max atubwira ubuzima yabayemo bwatumye atangira inganzo yo kuririmbira Imana yagize ati : “ Mu buzima nabayemo, natangiye kunyura mu nzitane z’ibibazo mfite imyaka ine y’amavuko, papa yashatse abagore batanu mama wari umugore w’isezerano yabaga mu karere ka Gakenke papa akaba Mageragere hirya za Butamwa, ubwo papa yari amaze gushaka umugore wa gatatu papa yanjyenye kubana n’uwo mugoreariko anjyana kurererwayo mama atabizi.

Yakomeje agira ati: “ Mukadata yaje kunjyana ahantu aranjugunya, ntoragurwa n’umugiraneza atanga itangazo kuri Radio papa aza kundeba ansubiza mu rugo. Mukadata yaje kongera kunjugunya kure noneho ntibyamenyekana, ntoragurwa n’umubyeyi utuye hafi kuri Merediye arandera na nubu niwe turi kumwe.”

El Max yaje kubabazwa nuko yakuze akagira igitekerezo cyo kujya kureba nyina maze agasanga yarapfuye.

Ati: “Maze gukura nagiye gusura ababyeyi banjye, ba mukadata n’abavandimwe, gusa nasanze Mama yarapfuye, byarambabaje ariko narabyakiriye ndetse na ba mukadata narababariye kuko nabonye ko ibyo bankoreraga bitari urwago ahubwo zari inzira z’Imana zo kunyigisha kugirango mu gihe nk’iki nzavuge izina ryayo rikomeye.”

Kubyerekeye indirimbo ye nshya “Nzahoyankuye” avuga ko na yo ifitanye isano n’ubuzima yabayemo, kuko yayihimbye ubwo yari yibutse aho Imana yamukuye ku muhanda Mukase yaramujugunye, yavuze kandi ko ayihimba yari anagamije kwibutsa n’abandi babayeho nka we ko Imana yakoze ibikomeye ku buzima bwabo.

Ati: “Iyi ndirimbo nayikoze kugira ngo nibutse abantu ko Imana yabakuye mu buzima bushaririye banyuzemo kugira ngo barusheho gushima Imana.”

Uyu muhanzi  Eli Max Kagoma k’Imana yahoze aririmba indirimbo benshi bakunze kwita iz’isi mu njyana ya hip hop ariko aza gukizwa ndetse atangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomere nubundi mu njyana ya hip hop, akaba amaze gukora indirimbo eshanu z’amajwi n’imwe y’amashusho kandi ngo yiteguye gukomeza guhanga izindi.

UMVA IYI NDIRIMBO HANO : 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::