Umurerwa Olive wapfakaye akiri umugeni yagiriye inama abamara gupfakara bakishora mu busambanyi.

3
8013

Nyuma y’imyaka irindwi Umurerwa Olive amaze apfakaye, aragira inama abapfakazi bishora mu busambanyi n’uburaya bitewe n’ubuzima bubu barimo. Ibi arabivuga nyuma yo kumara icyo gihe cyose atarongera gushaka kandi agakomeza kwitwara neza nubwo yapfakaye akiri umugeni.

Umurerwa Olive avugo ko afite imyaka 30 y’amavuko. Gusa ngo ubwo yamaraga gushyingiranwa n’umugabo we wari umusirikare muri       Werurwe 2011, hashize ibyumweru 2 byonyine, umugabo ahita asubira mu kazi ( mu Rwanda ) atabarukirayo muri Nzeri uwo mwaka.

Mu buhamya yahaye Ibyishimo.com, Umurerwa yagize ati: “”Nashatse muri 2011, mfakara muri 2011; nakoze ubukwe muri Werurwe, umugabo wanjye apfa muri Nzeri uwo mwaka yaragiye muri misiyo hanze y’u Rwanda. Nabanye nawe ibyumweru bibiri, nongera kumubona ngiye kumushyingura.””

Kenshi abagore bapfakaye bahita bashaka abandi bagabo, ndetse bamwe bakishora mu busamabanyi n’uburaya, ibi nibyo Umurerwa ashingiraho abagira inama.

Ati: “Hari igihe bamwe bibwira ko iyo umuntu apfakaye ahita yitwara uko yishakiye. Maze gupfakara nihaye iyi ntego: Naravuze nti ‘Mana, ngiye kukubaha nawe uzanyubahisha. Ntabwo nzitwara nabi, nzakomeza kwitwara nk’uko umugore ufite umugabo yitwara, noneho nzanarushaho kugira ngo izina ryawe ritazatukwa kubera njyewe. ”

Kuri Umurerwa Olive, avuga ko ubupfakazi budatera umuntu kwitwara uko yiboneye, ahubwo ngo ni umwanya mwiza wo gusenga kugira ngo Imana imukure mu buzima bubi.

Yagize ati: “Ntabwo ubupfakazi butuma umuntu yitwara nabi nk’umukirisitu, ahubwo bigutera imbaraga zo gusenga. Ni igihe cyo kuba intwari ukitwara neza nta mugabo ufite, ukiyubaha mu bupfakazi. Ntabwo dukwiye kwitwara nabi kubera ubuzima bubi turimo., ahubwo dukwiye gusenga Imana ngo idukure muri ubwo buzima, idushyire mu buzima bwiza.”

Olive Umurerwa wabaye imfubyi afite imyaka 7, nyuma y’uko abo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 agasigarana na se wenyine, yakomeje kuvuga ku buzima bugoranye yanyuzemo ariko agashima Imana yamukomeje muri ibyo byose.

Ati: “Hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo. ”

Umurerwa Olive ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo gusa kuri ubu atuye mu mujyi wa Kigali, aho asengera mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, Paruwasi ya Nyakabanda, Umudugudu wa Munini, mu Itorero ry’Akarere ka Nyarugenge.

Yabanye n’umugabo we ibyumweru 2 gusa.
Ntiyongeye gushaka aracyategereje umugambi w’Imana.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. Ariko abantu beza nkuyu mukobwa baziriki koko? Uyu mwana wumukobwa wapfakaye akiri muto arambabaje pe!, mbega abantu beza kwaribo bagiribibazoo! Imana iguhe kwihangana mwana wanje, kandi izaguhe undi mugabo ugukwiriye, urababaje pe!

  2. rwose IMana yamugiriye neza kuko yahuye n’urugamba rukomeye rutapfa kwihanganirwa numuntu uwo ariwe wese,gusa biba bigaragaza agakiza k’imbere mu mutima afite.Ese ikibazo cy’amatsiko yaba yarasize nibura amuteye inda?kuburyo yaba afite umwana,KANDI NAMUBWIRA ngo akomeze ashikame Imana izamugirira neza isaha yayo nigera

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::