Umuryango w’abibumbye urasaba Leta ya Irani korohera abakirisitu

0
166

Intumwa enye zihariye zishinzwe uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’amadini mu muryango w’abibumbye zahuriye hamwe zisaba Irani korohera no gutega matwi abakirisitu nyuma yo gufunga abakirisitu bazira kubwiriza ubutumwa bwiza no gusenga.

Izi nzobere zerekeje mu rukiko basabag ko harekurwa abo bakirisitu batatu b’abanya Irani bafunzwe bazira kubwiriza ubutumwa no gusengera mu rugo.

Intumwa zihariye z’umuryango w’abibumbye zanenze Leta ya Irani biturutse ku gifungo cy’imyaka 10 kugeza kuri 15 y’uburoko yasabiwe Pasiteri Victor Bet Tamraz wahoze ayobora Assyrian Pentecostal Church leader muri Irani, hamwe n’abakirisitu basengeraga mu rugo Amin Afshar Naderi na Hadi Asgari na bo bakatiwe ibihano bitandukanye.

Inzobere z’umuryango w’abibumbye zitangaza ko ibihano n’ihazabu byakatiwe aba bakirisitu kubera ubutumwa bwiza bitandukanye cyane n’amategeko mpuzamahanga Irani yasinye.

Bakomeza bavuga ko abakirisitu bo muri iki gihugu bahohoterwa bikomeye cyane cyane abatsimbaraye cyane ku myizerere yabo, ndetse ngo bamwe banakorerwa ubwicanyi bazira amadini basengeramo.

Izi nzobere zigenga z’umuryango w’abibumbye zahamagariye Leta ya Irani “Guhita barekure byihutirwa kandi nta kiguzi abafunzwe bose bazira uburenganzira bwabo bwo guhitamo idini.”

Shamiram Isavin n’umugabo we Pasiteri Tamraz, baherutse gukatirwa imyaka itanu mu buroko, bashinjwa kuvogera umutekano w’igihugu na bo basabiwe gufungurwa kuko nta bimenyetso byemeza ko icyaha bakurikiranweho bagikoze.

Abayobozi ba Leta bavuga ko Isavi yari “abangamiye umutekano w’igihugu” binyuze mu mbaraga yashyiraga mu masengesho yaberaga mu rugo, bikaba bitemewe muri Irani kimwe no kwitabira inama za gikirisitu zibera hanze y’igihugu.

Tamraz yafunganywe na Isavi n’abahungu babo, Ramin, hamwe n’abandi bakirisitu 12 ahagana muri 2014 i Tehran.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::