Umuryango w’umuramyi Luc Buntu wibarutse impanga zihita zihabwa amazina — AMAFOTO

0
1657

Umuramyi  Luc Buntu yamenyekaniye mu bikorwa byinshi by’ivugabutumwa haba ubwo yari akiri umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda [ UNR ] ndetse no mu Mujyi wa Kigali aho yayoboye ibikorwa byinshi byo kuramya no guhimbaza Imana nka Rwanda shima Imana na Aflewo Rwanda.

Mu muryango wa Luc Buntu na Nancy hari ibyishimo bidasanzwe , bitewe n’abana b’impanga b’abakobwa Imana yabahaye ku munsi wo kuwa Kane tariki 9 Ugushyingo 2017 mu rukerera.

Mu kiganiro na Luc Buntu yatangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko banejejwe n’ibyo Imana yabakoreye kandi umubyeyi n’abana bose bameze neza.

Ati :” Turishimye cyane. Nancy nanjye twuzuye ishimwe. Abakobwa bacu Tenzi na Sanaa bavukiye CHUK. Umubyeyi n’abana bameze neza.”

Ubukwe bwabo bwabaye umwaka ushize tariki 18 Ukuboza 2016 kuri rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::