Sunday , 20 August 2017

Umutekano w’ubugingo bwanjye urizewe kubera iyi mpamvu — Fidèle MASENGO

Ni kenshi abantu bishingikiriza imitungo batunze bumva ko ntacyabahungabanya ngo kibabuze umutekano bafite , abandi bagashaka ibibafasha kujya mu mahanga ngo babashe kubonerayo umutekano urambye .  Nubwo ijambo ry’Imana rivuga neza ko tukiri mu isi dufashe igihe mu ntambara ,ngo haraho ikiremwa muntu cyakura umutekano wizewe w’ibihe byose mu gihe kikiri kuri iyi isi ndetse n’igihe kizaba kijyanwe mu Ijuru.

Umushumba mukuru w’Itorero Foursquare Gospel Church rikorera ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali , yasobanuye ko nta handi hantu haturuka uburinzi bwizewe kandi burambye  uretse mu biganza by’Uwiteka.

Mu kigisho yahaye umutwe ugira uti ‘ Umurinzi wizewe ‘ , Bishop Masengo yagaragaje ko nta kindi kintu gitwara amafaranga menshi nko gushaka umutekano ; hagacurwa  intwaro , amafaranga y’umurengera agashyirwa mu butasi […] hagamijwe kurinda abantu n’ibintu.

Ati :” Kimwe mu bintu abatuye Isi bahuriyeho gukenera ni ‘UMUTEKANO’. Abato n’abakuru barawukeneye, Abanyafurika, Abanyaburayi, Abanyamerika ndetse n’abo muri Aziya barawukeneye, abakire ndetse n’abakene barawukeneye, abize n’abatarize barawukeneye. Maze gutekereza nibutse ko umutekano aricyo kintu gitwara amafaranga menshi ku isi: gucura intwaro, kurinda abantu n’ibintu, amafaranga ajya mu butasi no mu nzego z’umutekano, n’ibindi.”

Fidèle Masengo yifashishijwe ibyanditswe byera , yasobanuye ahagomba guturuka uburinzi bwizewe.

Ati :” Zaburi 121:4 – 8 ‘ Dore urinda Abisirayeli, Ntazahunikira kandi ntazasinzira. Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. Uwiteka azakurinda ikibi cyose, Ni we uzarinda ubugingo bwawe. Uwiteka azakurinda amajya n’amaza, Uhereye none ukageza iteka ryose.’ Igitangaje n’uko uwo mutekano twese dushaka ugoye kuboneka. Abo dukeka ko bawufite bari mu bafite umutekano muke.”

Bishop Fidèle Masengo hari ibyo yize amaze gusoma iyi  Zaburi :

1. Umutekano w’ubugingo bwanjye urizewe. Kubera iyi mpamvu, nta wangeraho uko yishakiye. N’ubwo intare zitontoma ziduhiga, ziri hanze y’urupango rukinze.

2. Iruhande rwanjye hari Yesu undinda mu buryo buhoraho. Yesu ampora i ruhande nk’uko mbana n’igicucu. Ubundi ubuzima bwose umuntu abana n’igicucu iteka. Nta na rimwe atakigendana. Niyo kitagaragara gihoraho. Mfite umu “Body guard” uhoraho ndahemba kd udakorera promotion no gushimwa!

3. Uwiteka arara akanuye ku bwanjye. Kubera iyo mpamvu nje ndyama niziguye. Namenye ko Yesu atarara akanuye andinze ngo nanjye ndare nicaye! Kubera ko ari maso, njye mpawe gusinzira.

4. Uko ngenda n’uko ngaruka biri mu maboko akomeye y’Imana. Kubera iyo mpamvu nize ko ntaho nagera hatari uburinzi bw’Imana kuko aho yemeye ko ngera hose turajyana. N’ubwo rimwe na rimwe ntamubona ntamva i ruhande! Ndashima Imana irinze ubugingo bwanjye!

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza  Angelique

1,739 total views, 6 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 comments

  1. God bless you Bishop for the word of wisdom.
    it is true. May God give us unshakable faith
    in all the days.

  2. Mtumishi wa Mungu, muhabwe umugisha message ni nziza ndanafashijwe, ariko ubutaha ku bwanjye mbona amafoto yagabanuka! ahubwo amagambo akaba menshi.Merci

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress