Umutoma nk’uyu uri umukobwa ukawubwira umusore mukundana ntako byaba bisa

0
3718

Shenge uwabuze inenge
Uw’Ingenzi igihangange
Unjyana mu by’ubwenge
Ungenera ibizira inenge
Ukabigenga sinigunge!

Icyusa cyizira icyasha
Icyana cyizira icyangwe
Uracyebuka nkagucyaha
Uracyeye urusha n’icyansi
Ibyo ngukesha si bikeya!

Mu gituza ntetamo nkota
Haratoshye hahora ituze
Narahatomboye ndahatura
Ndahatetera mfata umutuzo
Ndatembera nkanahataha!

Ni wowe shema ritanshiha
Kuntetesha ndabigushinza
Dore byinshi ndabigukesha
Kandi shenge ndabigushima
Ntugashavure simbishaka!

Umukunzi uzira ikizinga
Urarenze ndakwizihira
Umwizerwa ndakwizera
Nkagutuza muby’ahazaza
Kuko unzanira umunezero.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::