Umuvugabutumwa Barakagira aravuga uko umugore we yasaze , n’uko yirukankanye satani — VIDEO

0
3449

Umuvugabutumwa Barakagira Pascal wo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo . Kimwe n’abandi basore bose bageze mu gihe cyo gushaka yaraterese , abona umukobwa umwemerera kubana akaramata , nawe amutoranya mu bandi babana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko.

Pascal Barakagira avuga ko abagiye kubana bakwiye kuba barabanje kuganira neza , bakabwirana ukuri kose , kugirango bazabashe kubana baziranye muri byose kandi umwe abe azi ibyo agiye kwihanganira ku wundi.

Mu mashusho tugiye kubagezaho ari mu bice bine ; murumvamo ubuhamya bw’urugendo rw’Umuvugabutumwa Pascal Barakagira , wemeza ko yashakanye n’umugore bakundana , ariko aka akaza gusara bitunguranye.

Uyu muvugabutumwa wahuye n’ikibazo ubwo imbeba zamuriraga ikote n’ishati yagombaga kwambara mu gihe cy’ubukwe na nyuma yabwo , yatangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko we ubwe yirukankanye satani.

KURIKIRA IBI BIGANIRO BYOSE :

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::