Umuvugabutumwa Parfait Namvutsa yagaragaje ko hari abavugabutumwa bashyize imbere inyungu zabo

0
258

Umuvugabutumwa wo mu itorero Abavandimwe muri Kirisitu riherereye Kicukiro, Parfait Namvutsa, yavuze ko muri iki gihe abavugabutumwa bamwe bashyize imbere inyungu zabo bwite mu murimo w’ibwirizabutumwa aho gushyira imbere gukizwa kw’abakirisitu.

Uyu muvugabutumwa ukunze kunyuza inyigisho ze kuri radiyo, avuga ko muri iyi minsi abavugabutumwa benshi bashyize imbere inyungu zabo aho kwita ku gakiza k’abo babwiriza.

Yagarutse cyane ku isomo riri muri Yesaya 56:11 hagira hati “Ni koko ni imbwa z’ibisambo zidahaga, ni abungeri batabasha kumenya, bose bateshuka inzira bajya mu yabo ubwabo, umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose”.

Yakomeje avuga ko bamwe mu bavugabutumwa bahugiye mu gukurikirana inyungu zabo bwite kuruta kwita ku buzima bwiza bwabo bayoboye.

Akomeza avuga ko muri iki gihe indangagaciro z’igihugu cyacu zatakaye, kandi umubare mwinshi w’abakirisito ukaba udashaka kubyumva, ahubwo ko bashaka kwiyumvira indirimbo zoroheje, kandi ziryoheye amatwi ariko ubutumwa nyakuri, ijambo nyakuri ntabwo bashaka kuryumva.

Yagize ati: “Iyo ucuranze, ukaririmba indirimbo zoroheje ntabibazo uhura na byo ariko iyo wamamaje ijambo ry’ Imana winjira mu bibazo.”

Yahereye kuri ibyo avuga ko ari byo abanyamadini bamwe bashingiraho bakurura abayoboke benshi kuko bababwira ibyo amatwi yabo ashaka kumvu, aho kubabwira ukuri kw’ ijambo ry’ Imana bagamije inyungu zabo bwite aho kwita ku buzima bwiza bw’abo bayobora.

Parfait Namvutsa yavuze ko muri iki gihe abanyabyaha babayeho mu buzima bworoshye ntakibagoye kandi babayeho neza muri iki gihe.

Ati:“Nibo batunze ifeza kandi basa n’abari hejuru ku kanunga, ariko ku iherezo ry’ibihe abakiranutsi bazagubwa neza n’abanyabyaha bazacirwaho iteka.”

Ashingiye ku magambo aboneka muri – Matayo 7: 13-14.  Yavuze ko  abazaba bicishije bugufi ari bo bazakira agakiza, abanga kwakira agakiza bakomeza kuba mu byaha byabo bizabajyana mu rubanza, yibukije abantu ko inzira ngari ari yo ijyana abantu ku kurimbuka kandi abayinyuramo ni benshi ( aribwo buzima bworoshye butagoye abantu benshi babamo muri iki gihe).

Ku rundi ruhande, ngo inzira ifunganye ikaba ijyana abantu ku buzima bw’iteka ryose, kandi abayinyuramo ni bake.

Aba ngo muri iki gihe bafatwa nk’abatagendana n’ibigezweho, rubanda rugufi, baba mu buzima buciriritse, gusa ahamya ko bena aba ku iherezo ari bo bazakizwa ibyago byabikiwe abanyabyaha.

Parfait Namvutsa, yavuze ko abavugabutumwa bamwe bashyize imbere inyungu zabo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::