Umuvugizi wa ADEPR yasabye ko ibibazo byose by’Itorero bikemurirwa mu nzu y’Imana

0
1089

Umuvugizi wa ADEPR , Rev. Karuranga Ephrem yasabye abitabiriye itahwa ry’Urusengero rushya rwa ADEPR Paruwasi ya Muhondo , ko inzu y’Imana ikwiriye gukemurirwamo ibibazo byose byo mu Itorero.

Uru rusengero rwuzuye rutwaye miliyoni 108,483,360 z’amafaranga y’u Rwanda  rwatashywe ku mugaragaro n’imbaga y’abakirisitu baturutse imihanga yose kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukwakira 2017.

Rev. Karuranga Ephrem yasabye abakiristu ba ADEPR kuza gushimira Imana mu nzu yayo , bitewe n’ibyo yabakoreye.

Ati ” Dukwiye kugira umuco wo gukemurira ibibazo byacu mu nzu y’Imana, aha ni ahantu Imana iduhaye ngo hatubere ahantu ho kwiyungiramo n’Imana no kuboneramo imbaraga z’Imana. Aha ni ahantu ho gusengera igihugu cyane kuri buri mu kristo. Ni inzu yo kuza gushimiramo Imana kubw’ibyo Imana yagukoreye.”

Mu kubaka uru rusengero , abafatanyabikorwa b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR baturuka  muri Koreya y’Epfo batanze  inkunga ingana na miliyoni 25,765,660 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rusengero rufite abakristo 2,090, ruri mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo, rwatangiye kubakwa tariki ya 25 Gashyantare 2014.

Umuvugizi wa ADEPR yasabye ko ibibazo byose by’Itorero bikemurirwa mu nzu y’Imana

Abaterankunga bakoze ibishoboka byose ngo iyi nzu y’Imana yuzure

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::