Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza yasimbuje abamwungirije, na bo bakora inama bemeranya kumuhirika

3
1768

Nyuma y’uko mu itorero Inkuru nziza havuzwemo umwuka mubi no kutavuga rumwe mu bayobozi baryo bakuru, Inteko rusange y’itorero yateranye kuwa 05- 06 Gashyantare 2018 yahisemo gusezerera bamwe mu bayobozi bakuru barimo abungirije umuvugizi w’Itorero mu gihe na bo bateranyije inama yabo bakemeza ko umuvugizi agomba kuvaho.

Umunyamabanga mukuru w’itorero Inkuru nziza mu Rwanda, Pasiteri Kagumya Alfred yatangarije IBYISHIMO.COM ko intandaro y’akaduruva kamaze iminsi muri iri Torero ishingiye ku mikoranire iri hagati y’ishuri ryigisha Bibiliya rizwi nka EMAUS rifite ishami mu Rwanda ariko icyicaro cyaro kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri shuri rimaze igihe kinini rikorana n’itorero Inkuru Nziza ariko umuvugizi w’itorero mukuru Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste watangiye inshingano muri 2015 yagerageje gushaka amasezerano y’imikoranire hagati ya EMAUS n’itorero arayabura, atangira gukurikirana imikorere y’iri shuri n’imikoranire yaryo n’itorero.

Mu gushaka kumenya imikoranire y’iri shuri n’Itorero, Pasiteri Ngaboyisonga yandikiye umuyobozi wa EMAUS ku rwego rw’isi amusaba kumusobanurira amasezerano ishuri ayoboye rifitanye n’Itorero Inkuru Nziza. Icyo gihe Pasiteri yasubijwe na n’uhagarariye EMAUS mu Rwanda ntiyanyurwa n’ibisobanuro yahawe.

Byatumye Pasiteri Ngaboyisonga yongera kwandikira umuyobozi wa EMAUS ku isi amuha iminsi 15 kugirango abe yasobanuye imikoranire ya EMAUS n’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda.

Muri ya minsi 15 nibwo hagiye hanze Videwo igaragaza Pasiteri Ngaboyisonga yikinisha, iyi Videwo yavugishije benshi ndetse ica ibintu mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Ibi byatumye mu itorero havuka umwuka mubi bitewe n’iyi videwo.

Ubwo umuyobozi wa EMAUS mu Rwanda, Peter Andrews, yatangiye gukorana n’abungirije Ngaboyisonga kugirango bamuhirike kuko ntiyishimiye ko Ngaboyisonga ajya kubaza amakuru muri Amerika kandi amusize mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi mike abapasiteri b’iri torero batangiye gusaba umuvugizi mukuru w’itorero Kwegura kubera iyo videwo y’urukozasoni yagaragayemo yikinisha. Kuwa 17 Gashyantare 2017 abagize urwego rushinzwe imirimo mu Itorero basabye umuvugizi gukurikirana ibya videwo, hanyuma basaba abakirisitu gutuza.

Akavuyo mu itorero karakomeje kugeza ubwo i Kibungo mu kwa gatanu byageze aho barwanira mu rusengero. Ikibazo cyarakomeye kugeza aho RGB ihamagaza abayobozi bungirije umuvugizi w’itorero ikabagira inama z’ibyo gukora.

Nyuma y’isuzimwa ryakozwe hifashishijwe inzego zitandukanye, abayoboke bamwe bavuga ko iyo videwo ari impimbano ariko ntihamenyekana uwayicuze (uwayihimbye) akayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bihereye kuri Youtube. Banavuga ko icyo kibazo cyasuzumwe hitabajwe Polisi y’igihugu.

Icyicaro cy’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda kiri i Kigali mu Karere ka Nyarugenge

 

Inama y’Inteko rusange yamaze iminsi ibiri yaranzwe n’akaduruvayo n’agapingane

Ku itariki 05 na 06 Gashyantare, Gihogwe mu karere ka Gasabo hateraniye inama rusange na yo yaranzwemo akavuyo no kutumvikana nkuko Umunyamabanga mukuru w’itorero inkuru nziza, yabidutangarije.

Ati: “Inteko rusange yabaye ku italiki 5-6 gashyantare 2018, mu gitondo saa yine nibwo inama yari butangire, yagombaga kubera muri hoteli iherereye i Gihogwe, hanyuma tuhageze dusanga itsinda ry’abantu benshi, abashumba baje batumiwe n’abadiyakoni bavuye mu ntara baje batatumiwe, abakirisito basanzwe ,abarimu bayoboye imidugudu kandi ubusanzwe ntabwo amategeko y’inkurunziza yemerera abantu nk’abo kuza mu nteko rusange kuko intumwa zabo aba ari aba pasiteri bahagarariye za paruwasi.”

Umwe mu bitabiriye iyo nteko rusange utashatse ko izina rye ritangazwa yatubwiye ko bageze aho i Gihogwe “bikagaragara ko hari itsinda ryateguriwe guteza akavuyo kugira ngo baburizemo iyo nama rusange ntibe cyangwa se bayizemo bahagarike umuvugizi, hari abantu bake aho kubwiriza ubutumwa birirwa babwiriza guhagarika umuvugizi bagiye bazenguruka mu ntara zose z’igihugu , ibyo nibyo byabaye rero  umuvugizi abibonye ni bwo yahitaga abanza guhura na komite nyobozi ngo barebe n’inde wabatumiye.”

Abantu bari batumiwe muri iyi nteko rusange bari 72 mu gihe abaje barengaga ijana, maze hibazwa uburyo bahageze bikayoberana, gusa ngo abungirije umuvugizi ngo nib o bari bamaze igihe bagambanira umuvugizi mukuru bakoresheje ya videwo kugirango bamuhirike.

Mbere y’inteko rusange habanje guterana inama ya komite nyobozi kugirango yige kuburyo hakemuka ikibazo cy’abantu baje mu nama batatumiwe. Aho inama irangiriye nibwo umuvugizi mukuru yabwiye abari bateraniye aho ati: “Bene Data hari abantu baje batatumiwe, nuko abafite ubutumire bajye mu cyumba cyagenewe inama abadafite ubutumire bayobye bihangane bitahire.”

Byarangiye hateranye inama ebyiri zose ziyita inteko rusange kandi zifata imyanzuro

Nyuma yuko umuvugizi yirukanye abataratumiwe mu nama, na bo bahise bakora inama yabo ku ruhande bayobowe na Peter Andrews ndetse na ba bavugizi babiri byungirije basanzwe batavuga rumwe n’umuvugizi mukuru.

Peter Andrews ngo yahise atera hejuru maze abwira Ngaboyisonga ati: “wowe ntabwo tugushaka sobanura ibya videwo.” Ubwo ngo hahise hatangira kuba akavuyo ariko bigaragara ko byapanzwe n’uwo muzungu n’abavugizi bungirije kugirango baburizemo inama.

Abatumiwe mu nama bagiye mu cyumba cyabo bakora inama yabo maze abavugizi bungirije bafatanya na Peter Andrews na bo bakora inama yabo. Inteko rusange ziba zibaye ebyiri.

Inama ya Peter Andrews n’abavugizi bungirije basoje inama bafashe umwanzuro wo guhagarika umuvugizi bandika ibaruwa ndende imwirukana mu nshingano.

Ku rundi ruhande, Inama yari iyobowe n’umuvugiri mukuru (Ngaboyisonga) yarangiye ifashe umwanzuro wo guhagarika abungirije umuvugizi bombi ndetse n’uwo mu pasiteri wa paruwasi ya Gihogwe.

Inama yari iyobowe na Pasiteri Ngaboyisonga yarangiye taliki ya 6 Gashyantare 2018 yemeje imyanzuro irimo iyi ikurikira:

  1. Tumaze kumva imyanzuro yatanzwe na Komisiyo yatorewe gukurikirana inkomoko ya Videwo ivugwa k’umuvugizi, tumaze kumva ubusobanuro umuvugizi yatanze yemeza ko videwo imuvugwaho ari ikinyoma cyahimbwe, Inama rusange yemeje ko ikibazo cyibazwaga kuri iyo videwo kigomba kurangira uyu munsi taliki ya 05/02/2018 kuko na komisiyo yashinzwe kugenzura iyo videwo yagaragaje ko iyo videwo ari impimbano.
  2. Abari abavugizi bungirije basimbujwe mu buryo bukurikira : Umuvugizi wa mbere wungirije ni : Pasitoro HABIMANA Augustin, Umuvugizi wa kabiri wungirije ni Pasitoro NZABIKIRAMO Birutwa
  3. Inama rusange yanzuye isaba komite nyobozi gusuzuma imikorere n’imikoreshereze y’umutungo umuterankunga Peter Andrews azana mu Rwanda mu itorero Inkuru nziza no kuvugurura imikoranire na we kuko yagaye imyitwarire ye ku munsi w’inama rusange yo kuwa 05/02/2018.

Inama y’inteko yayobowe n’umuvugizi mukuru ni yo yemewe n’amategeko nkuko sitati y’Itorero Inkuru Nziza ibiteganya, bisobanuye ko imyanzuro yayo ari yo igomba gushyirwamubikorwa.

Iyi myanzuro yafashwe nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri, itorero Inkuru Nziza rihoramo amakimbirane no kutumvikana hagati y’abayobozi baryo bakuru ku buryo byari bimaze gufata indi ntera cyane no hasi mu ba kirisitu wasangaga badacana uwaka.

Amakimbirane yashegeshe Itorero Inkuru Nziza ari mu byatumye insengero zayo zisaga 14 zifunga imiryango. Itorero Inkuru Nziza ryashinzwe mu 1962 rikaba ryarakomeje gukorana n’uyu muzungu witwa Peter Andrews.

Turacya shakisha uko tuvuga n’abirukaniwe mu nteko yayobowe n’umuvugizi mukuru ngo twumve niba bemera kuva mu nshingano kandi birukanwe n’uwo bari birukanye.

Ibi byose birimo kuba mu gihe urusengero rw’iri torero rumaze iminsi rufunzwe n’inzego za Leta rushinjwa guteza urusaku mu Mujyi wa Kigali rwagati aho itorero rifite icyicaro.

Umuvugizi w’Amatorero y’Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste
Peter Andrews avugwaho kuba ari we nyirabayazana w’amakimbirane n’akaduruvayo karanze Itorero Inkuru Nziza mu myaka irena ibiri ishize
Izi ni intonde z’abasinye ku byemezo byafashwe n’inama y’Inteko rusange yari iyobowe n’umuvugizi mukuru w’Itorero Inkuru nziza Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. Biteye agahinda, kubona abantu biyita abakozi b’Imana barangiza bakagambanira mugenzi wabo bagamije kumuhimbira ibinyoma, cyakora Imana izahana abantu kumunsi wimanza.

  2. ariko narumiwe,kagumya nj umupagani rwimbi pe,none c emmaus ko yatangiranye ninkurunziza muri iyi myaka itatu nibwo bibutse ko emmaus ikora nabi?ubundi c ko iyoborwa na MUHIRE Samuel ibyo avuga abikura hehe?kubeshya abantu ngo assemble general yaciwemo ibice nabavugizi bungirije yibuka ko abantu bose bari bari murusengero ?ese ubundi yibuka ko Alfred KAGUMYA ariwe ushuka ngaboyisonga ngo atemera icyaha kugirango batabazwa amafaranga yibitaro byigikondo naya secondary bamariye kwicumu,KAGUMYA yibuka ko yihereye akandikira Peter ko amwirukanye nyuma byavumburwa ko ari amatiku yifitiye Ngaboyisonga akandikira PETER amugarura anamusaba imbabazi none ngo iki?sdha nturakizwa uzature ukizwe neza kuko itorero wayobora ryagwa muri gihenomu

  3. mbega urutonde rwuzuyemo uburiganya,sha nkurikije urutonde mwatanze ngo rwo muri 2015,abagaragaramo hano bagiye mukabari ni 24,abandi ni abo mwasanze iwabo murabasinyisha,abandi murabandika barabahakanira,reka nibarize Alfred niba Semikore yarigeze akandagira igihogwe,none c ikindi yabasha kunsobanurira niba Murwanashyaka afite priority yo kujya munama rusange hahahahahhhhhhhh,inkurunziza yarakubititse,ibibazo dufite mu itorero ryacu tuzabyikemurira kuko Komite yabiteje ntakintu yabikoraho iratubeshya

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::