Sunday , 20 August 2017

Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre ku isi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali avuga aho abona umuti wo kuyikumira n’ahandi

Bishop Dr Joab Lohara uyobora Itorero Méthodiste Libre ku isi, ari kumwe n’abayobozi b’iri torero mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yunamiye anashyira indabo ku mibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Uyu muyobozi wageze mu Rwanda ku itariki ya 6 Kanama 2017, nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yavuze ko ibyabaye bibabaje ku buryo atabona uko abisobanura.

Umuyobozi wa Methodiste Libre ku isi n’uwo mu Rwanda bashyize indabo ku mva

Yagize ati “Sinzi icyo navuga, gusa Jenoside ntikongere mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi, leta zigomba guharanira kuzana amahoro mu bantu bose, nta tandukaniro riri hagati y’ubwoko runaka kuko bose baremwe n’Imana.”

Yagize ati “Urubyiruko rugomba kwigira ku mateka bakubaka ejo heza kuko bafite igisubizo ku bibazo byose bahura na byo buri munsi kugira ngo bagere ku mahoro.”

Umuyobozi w’itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Samuel Kayinamura na we yavuze ko gusura urwibutso biri butume uyu muyobozi abona ubutumwa azaha isi yose cyane cyane abayoboke b’Itorero Methodiste kugira ngo hatazagira upfobya Jenoside cyangwa uyihakana.

Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza w’uko yiboneye imbonankubone ibyabaye, akazatangariza amahanga ko Jenoside yabaye mu Rwanda kandi ko itagomba gupfobywa no guhakanwa.”

Yakomeje avuga ko mu itorero abereye umuyobozi bafite uruhare runini cyane mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kuko bafite ibikorwa byo guhuza abakorewe Jenoside n’abayikoze bakabana mu mahoro aho bagabirana inka nk’ikimenyetso cy’ubumwe nkuko Igihe ibitangaza.

Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryatangiye muri 1942 ritangirira mu Ntara y’Iburengrazuba i Kibogora ariko ubu rimaze kugera mu turere twose tw’u Rwanda aho rifite abayoboke benda kugera ku bihumbi 500.

Bishop Dr Joab Lohara azitabira ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 75 mu Rwanda izizihizwa ku itariki ya 13 Kanama 2017 mu Karere ka Nyamasheke i Kibogora aho iri torero ryatangiriye.

Bishop Dr Joab Lohara yazengurukijwe ibice binyuranye bigize urwibutso rwa Kigali asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Umuyobozi w’itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Samuel Kayinamura yavuze ko gusura urwibutso biri butume uyu muyobozi abona ubutumwa azaha isi yose

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

404 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress