Thursday , 29 June 2017

Umwana w’imyaka 5 washimuswe na ISIS muri 2014 yagarutse iwabo yarabaye umusirimu kurushaho

Nyuma y’imyaka itatu umwana w’umukobwa ashimuswe n’umutwe w’iterabwoba ISIS ugendera ku matwara y’idini ya Islam, yagarutse iwabo afite ubuzima buzira umuze.

Christina Abada washimuswe na ISIS afite imyaka ibiri ubu agiye kuzuza imyaka itandatu

Uyu mwana witwa Christina Abada yagarutse yasubiranye n’ababyeyi be  nyuma yo gukurwa mu nzara za ISIS n’umutwe w’ingabo kabuhariwe za Iraq zimuhuza n’ababyeyi be mu gitondo cyo ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Ikinyamakuru World Watch Monitor cyanditse ko ababyeyi ba Christina bari basanzwe baba mu nkambi y’impunzi ya Ashti hafi y’ahitwa Erbil mu myaka ibiri ishize.  Umuryango we watangaje ko umwana wabo ameze neza, afite ubuzima bwiza ndetse ko bigaragara ko yabaga mu muryango wifashije aho bamufataga neza.

Umwe muri bo yagize ati “Turi mu byishimo bitavugwa, buri muntu muri twe arimo kubyina. Umwana arasa neza afite ubuzima buzira umuze”.

Yakomeje agira ati “Ndatekereza ko yari mu muryango umwitayeho cyane. Urabona ko yambaye n’amaherena ya zahabu rwose biragaragara ko yari ari mu muryango ukize”.

Ababyeyi ba Christina batuye mu mujyi wa Qaraqosh, bafashe umwanzuro wo kudahunga intambara kuko se wa Christina agendana n’ubumuga bwo kutabona. Muri izo mvururu nibwo umwe muri abo barwanyi yambuye uyu mwana umubyeyi we aramutwara.

Ibyabaye kuri uyu mwana ntibyari bimenyerewe kuko muri 2015 umwana w’umukobwa w’imyaka 18 yashimuswe n’abarwanyi ba ISIS, bamujyana kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato muri Iraq nyuma baramutwika ashya umubiri wose.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

3,017 total views, 13 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. mugenzi philbert

    bariya bahezanguni nubwo bateye ubwobo kubera imikorere yabo yo kwica ubusanzwe nibica abana batoya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress