Umwe mu begukanya Groove Awards 2017 yashyize hanze indirimbo yatuye abakumbuye Ijuru — YUMVE HANO

0
671

Umuhanzi Romulus Rushimisha uherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ukorera ivugabutumwa hanze y’u Rwanda mu bihembo bya Groove Awards Rwanda yakoze indirimbo nshya yise [ Igitaramo mu Ijuru ].

Kuwa 17 Ukuboza 2017 , nibwo mu Rwanda hatanzwe ibihembo ku bantu bose bakora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa mu Rwanda .  Ibyo  bihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 5  mu Rwanda hajemo n’icyahawe uyu muhanzi Romulas wamenyekanye cyane ubwo yari akiri umuririmbyi muri Rehoboth Ministries aho yayandikiye indirimbo zitagira ingano.

Mu ijoro ryo gusoza umwaka wa 2017 , Romulus Rushimisha nibwo yasohoye indirimbo ye nshya atangaza ko ari ubunani ageneye abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko abakunda ize yaririmbye.

Ati :” Mfite ubunani nshaka guha abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko izanjye. Ni indirimbo nkunda cyane kurusha izindi zose nanditse.
Iyo ndirimbo yitwa ‘ Igitaramo mu ijuru ‘. Iyi ndirimbo ubutumwa buyikubiyemo ni ubu ‘ Nashatse gukumbuza abantu Ijuru , ndetse mbaha ishusho ry’uko hari igitaramo kizaba mu Ijuru ubwo abera tuzarara turigezemo.”

Romulus Rushimisha haricyo asaba abazumba iyi ndirimbo bose nkuko yabitangarije umunyamakuru wa Ibyishimo.com.

Ati :” Ndasaba wowe uri gutegera ( kumva )  iyi ndirimbo , ngo kuva uyu mwaka dutangiye wa 2018 wemerere Imana iyobore ubuzima bwawe , kugira ngo uzabe muri icyo gitaramo cy’amateka kizaba kiyobowe na YesuKristu , ubwo tuzaba turirimba ya ndirimbo ya Musa n’iy’Umwana w’Imana. Iyi ndirimbo nyituye wowe uyumva kandi nkwifuriza  umwaka mushya muhire wa 2018,  ngo uzakubere uw’imigisha myinshi ariko cyane cyane ndagusengera ngo uzakubere umwaka wo kwemerera Imana ngo iyobore ubuzima bwawe.”

UMVA IYI NDIRIMBO HANO :

Romulus Rushimisha afite umugore babana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika , bamaze kubyarana abana batatu.

Romulus Rushimisha n’umufasha we babyaranye abana batatu

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::