Urugo rwawe nirusenyukira muri ‘Nibature’ nta muntu uzagushimira ko uri Umunyamwuka – Pasiteri Uwambaje

0
3870

Pasiteri Uwambaje Emmanuel w’itorero ADEPR Nyarugenge yavuze ko mu gihe umwe mu bashakanye atifuza ko mugenzi we ajya muri nibature, ngo uwo ushaka kujyayo aba agomba kubahiriza icyifuzo cya mugenzi we kuko kutacyubahiriza bishobora gusenya urugo kandi ngo kurusenga ni ukubura ubwenge ndetse nta n’umuntu wagushimira ko washenye urugo ngo ni uko uri umunyamwuka ukunda gusenga.

Pasitoro Uwambaje Emmanuel yatangaje ko mbere yuko umwe mubashakanye ajya mu mu masengesho ya mugitondo aba agomba kubanza kubyumvikanaho n’uwo bashakanye kuko nabikora batabyumvikanyeho urugo rwe ruzasenyuka kandi ntazajya kuba mu rusengero.

Avuga ko gusenya urugo kubera amasengesho ya mugitondoari ukubura ubwenge akongeraho ko Imana yavuze ko uzabura ubwenge na yo izamureka.

Pasitoro Uwambaje yagize ati: “Ubundi abantu bubatse ingo ibyo kujya muri Nibature byagombye kuba ari ibintu bumvikanyeho bombi nkuko bavugana n’ibindi byose bahuriyeho, hari igihe bayikora (nibature) bombi hakaba n’igihe umwe aba afite umuhamagaro wo kuyijyamo undi atawufite, icyo njyewe nemwera ni uko nta muntu ukwiye kujya muri nibature uwo bashakanye atabishaka, nemera yuko umuntu mubana bimubangamira wasengera mu mutima kugeza igihe azabyemerera aho kugirango usenyere urugo muri nibature kuko urugo nirugusenyukiraho ntuzaza kuba mu rusengero kandi twarabasezeranyije ngo babane akaramata.”

Avuga ko umwe mu bashakanye nta kintu akwiye gukora mugenzi we atagishaka kuko baba ari umubiri umwe. Ati: “ Baba barabaye umuntu umwe ntabwo ari babiri, biramutse binaniranye kubyumvikanaho akabikora ku ngufu urugo rugasenyuka nta muntu n’umwe wazamwakira ngo amushimire amubwire ngo uri umuntu w’intwari w’umunyamwuka kandi urugo rwamunaniye, si n’ibyo gusa, n’ubutayu, no kwiyiriza ubusa n’ibindi bintu byose bijyanye no gusenga.”

‘Uyo ubuze ubwenge Imana irakureka kandi urugo rwubakwa n’ubwenge’

Pasitoro uwambaje avuga ko n’Imana ubwayo itemera ko abantu Babura ubwenge bwo kubaka ingo zabo bitewe no gusenga.

Ati: “Imana yaravuze ngo iyo ubuze ubwenge ndakureka kandi urugo rwubakwa n’ubwenge, ubwo rero umuntu utagira ubwenge ni we uvuga ngo agiye kubanza Imana imbere ngo urugo ruze nyuma, kandi umuntu urugo runaniye n’Imana ntimwemera. Njye ndabagira inama yo kubanza bakabyumvikanaho mu gihe bitari byemera agasenga mu bundi buryo.”

Uyu mukozi w’Imana avuga ko umukirisito nyakuri agomba kubaho mu bwenge ku buryo ashobora no kubana neza n’uwo bashakanye nubwo yaba atari umukirisitu kuko ngo na Daniel na bagenzi be babashije kuba muri Babuloni kandi bahabaye neza.

Ati: “Umuntu ashobora kuba muri Babuloni akagira ubwenge butuma ahaba, kuvuga rero ngo usenye urugo uvuga ngo umuntu tubana ni dayimoni, ngo ngewe nzisengera uba ufite ikibazo mu mutwe! Aho kugirango ujye gusenga urugo rwakunaniye gusenga wabireka ukera imbuto mu rugo biba bihagije.”

Mu gihe umuntu abana n’udakijijwe akamubuza kujya gusenga muri nibature, Pasitoro Uwambaje yatanze inama ko aba akwiye kumwerera imbuto nziza na we agahinduka yabona imirimo ye myiza agahera ko agashima Imana.

Mu itorero Uwambaje ayoboye kuwa gatandatu ntibajya muri nibature, ni umunsi wo kubaka ingo

Pasitoro Uwambaje avuga ko mbere mu itorero ayoboye bajyaga basenga nibature kuva kuwa mbere kugeza ku wa gatandatu ariko nyuma bakaza gusanga bishobora kubangamira imibanire y’imiryango bituma bafata umwanya wo kuwa gatandatu bagafata ikiruhuko ntibajye ku rusengero gusenga mu gitondo kugirango abantu babashe kwita ku miryango.

Yagize ati: “Mbere twajyaga dusenga nibature kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu, turangije dusanga ni ikosa abantu benshi bakora, twasanze n’urugo rw’umuntu na rwo ari urusengero ubwarwo, ni itorero ritangira ryatangiriye mu ngo z’abantu, ariko usanga abantu bibera mu rusengero bakibagirwa imiryango yabo.”

Agaruka ku mpamvu bahisemo kuruhuka kuwa gatandatu ntibaje muri Nibature, Uwambaje yagize ati: “ Usanga mu miryango kuwa gatandatu abana baba batagiye mu mashuri, kuwa gatandatu hari abantu baba bamaze iminsi bakorera mu ntara baza kuwa gatanu mu miryango yabo, noneho dusanga kugirango uwo muntu abyukire muri nibature kuri uwo munsi atari byo, nayikore iminsi yose nagera kuwa gatandatu aruhuke maze nibucya babone gukora akantu ko gusenga mugitondo mbere yo kujya mu yindi mirimo, ariko baruhuke, umugabo n’umugore we baganire, banaganire n’abana ubundi babone gusengana Imana.”

Pasitoro Uwambaje Emmanuel avuga ko kuwa gatandatu ari bwo abantu baba bafite umwanya wo kuruhuka batari bujye mu mirimo yabo ya buri munsi, bityo rero ngo nibwo bagomba no kuboneraho gusabana mu ngo zabo nk’abagize umuryango.

Pasiteri Uwambaje Emmanuel uyobora umudugudu wa ADEPR Nyarugenge

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail