Uruhare rw’amadini mu kugabanya umubare w’abatazi gusoma no kwandika

0
131

Ni ahagana mu 1940 mu gihe cy’ubukoroni ubwo abanyarwanda batangiye gutozwa umuco wo gusoma,kubara no kwandika biciye mu mashuli ndetse no munsengero ,aha amadini nubwo yari akiri make yabashije gutangira iyo gahunda mu rwego rwo kujijura abakristu bayo kugira ngo babashe gusoma ibitabo bitagatifu dore ko byarimo byaduka.

Umunyamakuru w’ibyishimo.com yaganiriye n’umukozi ushinzwe isomero muri ADEPR Rév.pasteur HAKUZUMUREMYI Théogène atubwira ko gahunda y’isomero yatangiranye n’itorero mu 1940 biza kugaragara ko igihe bamaraga biga ari kinini kingana n’umwaka n’igice,nuko mu 1999 bihinduka amezi atandatu kugira ngo umuntu abe abonye impamyabumenyi yerekana ko azi gusoma kwandika no kubara.Yakomeje atubwira ko gahunda y’isomero yaje gushinga imizi k’uburyo kugeza ubu ADEPR imaze kwigisha abakabakaba miliyoni y’abanyarwanda,ibyo byose k’ubufatanye n’amatorero ya pentecôte yo muri Suède, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusezerera ingabo, Care international na USAID(ejo heza).

Rév.pasteur Hakuzumuremyi ati: “Dufitanye kandi ubufatanye na Ministeri y’urubyiruko aho ADEPR yigisha abajyanwa I Wawa gusoma kubara no kwandika kugira ngo babashe kwiga imyuga, kugeza ubu hakaba hamaze kwigishwa abagera ku 3000 .Twatangiye gukorana na Transformational Ministries,inc ikuriwe na Bishop Rucyahana John,iyo gahunda igamije kwigisha abasigajwe inyuma n’amateka tukaba twarahereye mu karere ka Musanze.” Yakomeje atubwira imbogamizi bahura nazo nko kubura agahimbazamushyi k’abagisha ndetse n’ipfunwe ry’abiga gusoma ari bakuru. Yasoje atubwira ko itorero rya ADEPR ryishimira ibihembo bibiri mpuzamahanga ryahawe na UNESCO mu 2001 no muri 2012, ndetse ubu itorero rikaba rikomeje gahunda kuko n’uyu mwaka ryahize kwigisha abantu 10000 uyu mwaka w’imihigo.

Twaganiriye kandi n’umuyobozi wa Eglise Méthodiste libre du Rwanda Pasteri KAYINAMURA Samuel atubwira ko gahunda y’isomero ari gahunda nziza ndetse n’itorero ayoboye ritasigaye inyuma kuko rifite abanyeshuli bigishwa isomero ndetse ko mu ntangiro z’umwaka utaha(2018)komite izaterana ikareba aho gahunda y’isomero igeze.

Umunyamakuru wacu yanaganiriye na Bishop Innocent NZEYIMANA uhagarariye impuzamatorero mu mujyi wa Kigali atubwira ko imbogamizi gahunda y’isomero ihura nazo ari ukubura imfashanyigisho, gukoresha abakorerabushake n’ubwitabire buke butewe n’ipfunwe abiga isomero baterwa no kwiga bakuze.

Nubwo leta y’u Rwanda idahwema gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kwandika bityo hakaba harashyizweho isomero rusange riherereye Kacyiru, ndetse leta yahaye abanyarwanda bose amahirwe k’uburezi biciye muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 kuri bose. Nimucyo tuvaneho imvugo igira iti: “Ushaka guhisha umunyarwanda amuhisha mu bitabo.”

Bishop Innocent NZEYIMANA uhagarariye impuzamatorero mu mujyi wa KigaliKAYINAMURA Samuel Umuyobozi wa Eglise Methodiste libre


Rev. Pasteur Theogene HAKUZWEMUNGU ushinzwe isomero muri ADEPR

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::