Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Eng. Sindayigaya Theophile wari ushinzwe inyubako Dove Hotel.

0
1008

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017 ku isaha ya saa kumi, Urukiko rukuru rwasomye icyemezo ku bujurire bwa Eng. Sindayigaya Theophile wari ushinzwe inyubako Dove Hotel.

Urukiko rukuru rwavuze ko ubujurire bwe ku cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kimwongerera igihe cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, nta shingiro bufite.

Umunyamakuru wa Ibyishimo.com, wari mu rukiko ntiyabonye Eng. Theophile Sindayigaya ariko yabonye bamwe bo mu muryango we, bagaragaje kutishimira iki cyemezo.

Abandi baregwa hamwe na we bagifunzwe by’agateganyo ni Sebagabo Leonard, Niyitanga Salton na Gasana Valens na bo bahoze mu buyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR.

Icyemezo cyo gukomeza gufunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, abahoze bayobora ADEPR bakurikiranyweho kurigisa umutungo w’iri torero, cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku itariki ya 26 Nzeri 2017, bahita bakijuririra mu rukiko rukuru, gusa narwo rwavuze ko kigumaho.

Uwari umuvugizi mukuru Bishop Sibomana, Tom Rwagasana wari umwungirije na Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari bararekuwe by’agateganyo kubera uburwayi, ariko bazajya bitaba ubutabera bari hanze.

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda buherutse kwambura inshingano za Gipasiteri abahoze bayobora iri torero ku rwego rw’igihugu , barimo nuyu Eng. Sindayigaya Theophile.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::