Thursday , 29 June 2017

Urukuta rwubatswe na Apotre Rwandamura yubakishije igitaka cyo muri Israel rushobora kuba rusengerwaho n’abifite gusa.

Urukuta rw’amahoro rufite metero 32 z’ubutambike, ruri ku rusengero rwa UCC-Niboye, Intumwa y’Imana Rwandamura yarwubatse akoresheje ubutaka bwera n’amazi byavuye muri Israel abivanga n’ibyo mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’iri torero butangaza ko uru rukuta rukomoka kurw’amaganya rwa Salomon rwo muri Israel.

Igitekerezo cyo gukora uru rukuta cyahereye ku iyerekwa Intunwa Rwandamura yagize amaze gusura uduce dutandukanye twa Israel, turimo Nazareti,Carmel,Imva ya Yesu,aho Dawidi yiciye Goriyati n’ahandi maze ahakura ubutaka n’amazi.

Uru rukuta rwatashywe ku mugaragaro kuwa 6 Ukuboza 2015 aho Rwandamura yasabye Imana ko abazaruzaho babuze amahoro Imana izajya ibumva kuko ari yo yamutumye kurwubaka.

Mu kiganiro na IGIHE umuvugizi w’iri torero, Pastor John Nsabimana, yatubwiye ko indi mpamvu Rwandamura uru rukuta rwubatswe ari uko yari amaze kubona ko Abanyarwanda benshi bakeneye kujyayo ariko akabona bose siko bazabona ubushobozi, maze agasabwa n’Imana kurwubaka mu Rwanda.

Intumwa Rwandamura kandi ngo yongeye guterwa ishyaka n’ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abami kivuga iby’umugabo Namani wari umugaba w’ingabo z’umwami wa Siriya, wari umubembe agakizwa n’amazi ya Yorodani nyuma yo gutegekwa n’Imana kwibira inshuro zirindwi, maze agafata icyemezo cyo kujyana igitaka cyo muri Israel muri Siriya.

Urukuta rwatesheje umukecuru imbago, rutuma abapfumu bakizwa

Mu gushaka umusaruro uru rukuta rumaze gutanga kuva rwakubakwa Pasitori Nsabimana, yaduhaye ingero z’ibitangaza rwakoreye abantu.

Urugero ni urw’uumukecuru usengera muri UCC Nyamata waje afite imbago ebyiri, mu bitaro byitiriwe umwami Faisal baramuhaye ibyumweru 600 byo kuzigenderaho. Nyuma yo gusenga no kumanukirwa n’imbaraga zidasanzwe ngo yahise azisiga aho( Ntitwabashije kumubona ku murongo wa Telefoni ubwo twakoraga inkuru).

Abandi bagiriwe akamaro n’uru rukuta avuga, harimo umugabo witwa John wari Umuyisilamu, maze aza gusengera ku rukuta aje guhinyuza ahumvira ijwi.

Iryo jwi ryamubwiye ko Naramuka agasubira mu buzima yabagamo atazabaho, ko agiriwe imbabazi n’Imana birangira yakiriye agakiza.

Ubuhamya bwe kandi bujya gusa n’ubw’umugabo, Ngarukiyimana Jean, wabwiye IGIHE ko yari asanzwe ajya mu bapfumu ndetse abayeho mu buzima budasenga.

Ngo yagiye gusengera kuri uru rukuta we n’umugore we maze ahita afata icyemezo cyo kwirukana umupfumu wari ucumbitse iwe.

Gusa uyu avuga ko yaguze ikibanza cya Miliyoni agikesha uru rukuta. Yari abifite mu nzozi ariko akajya ahora yibaza aho azakura ubushobozi kugeza ubwo yafataga igitaka cyo hafi y’urukuta akakinyanyagiza muri icyo kibanza.

Yanyanyagizagamo igitaka agira ati “Wa murima we ndakuguze, ndagutwara mu izina rya Yesu…”, maze aza kubona amafaranga antunguye arahagura.

Usibye ibyo…Rwandamura ni impuguke mu buhanuzi bwa Politiki

Nyuma yo kutubwira ko uru rukuta rwakiriwe na yombi kwa Rwandamura ndetse no kubona ko abagiye bakurikira amagambo ye babyizera , Abakirisitu ba UCC ngo bahisemo kwizera ibitangaza by’uru rukuta.

Pasitori John Nsabimana ati “Abo ayoboye ntabwo twigeze dushidikanya kuko hari byinshi Imana yagiye imubwira tukabyibonera n’amaso yacu.”

Uyu mugabo uvugira uru rusengero avuga ko ‘Rwandamura’ Imana yamuhagurukije kubera impamvu kandi ari gukora umurimo ukomeye mu Rwanda.

Nta mukene ushobora kuramya Imana

Rwandamura mu nyigisho ze akunda kuvuga amagambo akomeye ndetse abakene batakira neza haba I Kigali n’ahandi murw’imisozi iguhumbi, aho yahagaze ku maguru yombi akavuga ko nta mukene ushobora kuramya Imana byuzuye cyangwa uzajya mu ijuru.

Pasitori John Nsabimana avuga ko uru rusengero hakunda kuvugirwa aya magambo koko ariko biba biri mu mutwaro Imana yahaye ‘Rwandamura’wo kuzamura ubukene.

Pasitori John Nsabimana yashimangiye ko koko mu butumwa bwa Rwandamura akunda kuvuga nta mukene uzajya mu ijuru aba ashaka kugaragaza ko umukene bitamworoheye kuramya Imana, ahorana umutima ubabaye, umutima wihebye,aho iyo azamuye umutima uramya ahita yibuka ko ari umukene agacumura.

Twamubajije niba nta mukene ufite umutima umenetse usengera UCC maze adusobanurira ko Rwandamura yahawe umutwaro w’Abakene, ari yo mpamvu ababarira abakene cyane aho bahabwa imodoka zo kubazana gusenga, bagaburirwa, basurwa bityo bakabikora mu rwego rwo guhindura ubuzima bwabo ngo bakunde basenge nta kibazitira.

Uru rukuta rushobora kwakira abagera kuri 400 icyarimwe, rufungurwa inshuro imwe mu mwaka, abaturutse mu madini anyuranye bakaba bemererwa kurusengeraho.

Abantu basengera kuri uru rukuta basubizwa ibyifuzo byabo

Pasitori John, umuvugiziwa UCC

 

Rurangwa Aimable

196,405 total views, 4 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

6 comments

  1. Biratangaje kubona hari abajya gufataho NGO bakire ,bivuga ko udakoraho adakira?
    Kiriya gikuta amafaranga yacyubatse yari gufasha abababaye aho gukora ibihabanye.
    Gusa dukeneye kumenya ukuri kuba kubyihishe inyuma,umuntu akiyita NGO ni intumwa yayayaya
    Tuzakubitwa inshyi turi benshi kbsa ,dusenge cyane dusabe Imana idukize ibi bitero by’ubuyobe .Kuki dukoresha ijambo ry’Imana mu kubona amaramuko?wroooong system, they should chose other way better than that!Imana ibane natwe idukize ibicumuro byacu

    • ijambo ryimana rivugako abakene bazahorana natwe rero gufasha nubundi basanzwe bafasha. kandi nkuko mose yamanitse inzoka kugiti abaremye bakayireba bagakira utarayirebaga ntiyakiraga. Imana yongerere umukozi wayo amavuta nimbaraga

  2. Muvane ibyiringiro byanyu ku rukuta, Imana Rurema niyo itanga ibisubizo by’ibibazo abana bayo bafite. Abarushye n’abaremerewe bose nibasange Yesu abaruhure. Mumwikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe.Mureke ibyo bikuta bidafite umwuka n’ubugingo, musange uwabahanze, ubakunda kandi wabitangiye.

  3. Ngo nta mukene uzajya mw’ijuru, none se Yesu akiri hano kw’isi ubutunzi yari afite ni ubuhe, kandi yari atunze imodoka zingahe? Ese yari afite inzu ye yo kubamo? Mwige kunyurwa n’ibyo Imana yabahaye, mureke kuvanga ubutumwa. Satani niwe ushukisha abantu ubutunzi bwo kw’isi, ariko ibyo mwiratana ngo ni ubutunz ko i ntacyo bizabamarira ku munsi w’urubanza kandi muzapfa mukabisiga bikaribwa n’abatarabiruhiye murarushwa n’iki mubeshya abantu?. Mwige gukiranuka, mwiyuzuze n’Imana kuko hahirwa abapfa bapfiriye mu mwami.

  4. U

    Uyu ni umutekamutwe Kuva avuka. Mumenye Imbuto ze mwakumirwa. Mbese abo yarabereyemo imyenda yarabishyuye? Mbese akazi k ubumaneko yarakaretse cg aragafatanya n ayo mu Rukuta. Afite a mayeri menshi yo kubaho, Niba atabivangagamo n ubugome n ibindi bibi….uyu mumubaze uko yaje GUTANGIRA ririya Dini , abo batagiranye, Sinema zose yagiye akina, amacabiranya…menshiiiii….kugeza naho ahagrarira Banque ye yitwa ga GWIZA….Yewe UWAVUGA Iby INZUKI ntawarya UBUKI. Tuzabagezaho ibye gahoro gahoro

  5. barabuzwa Niki gushinyagurira abakene kobirirwa bakora ibyaha
    Imana ikabagirira neza
    Icyonzi nikimwr nuko ubwami bw’Imana butwaranirwa kdi intwarane zibugishamo imbaraga
    ntabwo yesu yavuzeko babugishamo amafranga cg amazu meza cg aka degree yavuzeko
    mu mahanga yose abubaha Imana bagakora ibyo gukiranuka. Imana ibemera naho izo ntumwa zadutse rero ibyo zirikuvuga ntabwo zibizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress