Urusengero rwa Bishop Rugagi uherutse guhanura uzaba Miss Rwanda rwafunzwe [AMAFOTO]

1
2694

Amakuru agera ku kinyamakuru Ibyishimo.Com aravuga ko urusengero rw’Itorero Redeemed Gospel Church riyoborwa na Bishop Rugagi Innocent rwafunzwe n’ubuyobozi bw’inzego za Leta bitewe no guteza urusaku muri rubanda.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiye bwihanangiriza kenshi abayobozi b’amadini n’amatorero kwirinda urusaku ruturuka mu nsengero basengeramo bikabangamira ituze rusange rya rubanda rwibereye mu bikorwa byabo.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ibyishimo.Com aravuga ko kuva ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018 uru rusengero rw’Itorero Redeemed Gospel Church riherereye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali na rwo rwaba rwafunzwe bitewe n’ikibazo cy’urusaku ruturuka muri uru rusengero.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ntibyadukundira kuko twagerageje guhamagara abagize komite nyobozi bose b’akarere ka Nyarugenge ntihagira n’umwe witaba telephone.

Twabajije aya makuru mu rwego rw’Umujyi wa Kigali, maze Visi Meya w’Umujyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUHONGERWA Patricia atubwira ko nubwo ubuyobozi bw’uturere ari bwo bufite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’amatorero, ngo ayo mabwiriza yo gufunga ibikorwa by’insengengero kimwe n’ibindi bikorwa biteza urusaku nk’amahoteli n’utubari yatanzwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Iryo ni ibwiriza ryavuye mu Mujyi wa Kigali, insengero, utubari, amahoteli, n’ahandi hantu hahurira abantu benshi iyo basakuje mu masaha y’ijoro bakabangamira abaturanyi bakihanangirizwa bakongera kubisubiramo ibikorwa byabo birahagarikwa.”

Bishop Rugagi aherutse gutangariza muri uru rusengero ko Umunyana Shanitah uri mu bakobwa bahatanira kwambikwa ikamba rya Nyampinga ari we uzatsinda aya marushanwa ndetse kuri ubu Bishop Rugagi arimo kugenda yamamaza uyu mukobwa aho anyuze hose akoresheje ibyapa bimwamamaza yashyize ku modoka ye agendamo.

Urusengero rwamaze gushyirwaho ingufuri

Bishop Rugagi yari aherutse guhanurira Umunyana Shanitah ko ari we uzaba Miss Rwanda 2018.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::