Urutonde rw’Ibihugu 10 bitoteza Abakirisitu ku mugaragaro

0
4410

Inyigo ngari yakozwe ku bihugu byose ku ngingo y’amadini n’umubano wayo na Leta, yagaragaje ko idini ya Isiramu ari yo ikoreshwa n’ibihugu byinshi nk’idini y’ubutegetsi. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ibihugu icumi bivuga ko bidashingiye ku idini ariko bigatoteza cyane Abakirisitu n’indi miryango ibashamikiyeho.

Ikigo Pew Research Center giherutse gusohora raporo igaragaza ko 22% y’ibihugu byose ku isi bifite idini y’Ubutegetsi, 63% yabyo ikaba idini ya Isiramu, 13 bikagira amadini ya Gikirisitu nk’idini y’ubutegetsi 2 bikagira Buddhism na ho 1 kikagira Judaism.

Mu bihugu bifite Idini ya Gikirisitu nk’idini y’ubutegetsi icyenda muri byo biri mu Burayi birimo Ubwongereza, Denmark, Monaco, Iceland n’ibindi. Ku mugabane w’Amerika hari Costa Rica na Rupubulika y’Abadominikani, muri Asia hari Tuvalu naho muri Afurika igihugu cya Zambia ni cyo cyonyine gifite idini ya Gikirisitu nk’idini y’Ubutegetsi.

Ibiguhu mirongo ine nta dini y’Ubutegetsi bigira ariko ugasanga hari Amadini agaragaramo cyane, 28 muri yo cyangwa 70% ni aya gikirisitu

Urutonde rw’Ibihugu icumi abakirisitu bababarizwamo kubera Ukwemera kwabo

Pew yatanze urutonde rw’ibihugu bitagaragaza ko bishingiye ku madini ariko bikabangamira bikomeye amadini ya Gikirisitu.

Ibyo bihugu ni: Azerbaijan, China, Cuba, Kazakhstan, Kyrgyzstan, North Korea, Tajikistan, Turkmenistan, Uzbekistan and Vietnam.

Korea ya Ruguru ni yo ivugwamo ubugome bukabije bukorerwa abakirisitu. Iyi raporo ivuga kandi ko iki gihugu kijya gifunga abakirisitu kibaziza kwamamaza ukwemera kwabo.

Ibihugu bigera ku 106 ku isi byahisemo kutagira idini bibogamiraho cyangwa y’Ubutegetsi ahubwo bikayafasha gukorera muri byo mu mahoro.

Related image

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::