USA: Umubare w’abasilamu ushobora kuzikuba inshuro zisaga ebyiri muri 2050

0
192

Nkuko byatangajwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Pew research center, idini ya Isilamu irigukura cyane ndetse ishobora kuba idini ya kabiri ifite umubare w’abantu munini kurusha andi mu myaka 20 izaza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ndetse muri 2050, abasilamu bashobora kuzaba barikubye kabiri muri iki gihugu.

Nyuma yo gukusanya imibare yabo yo mu mwaka wa 2007, 2011 ndetse na 2017 hifashishijwe imibare y’ibarura ryo muri icyo gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika,byagaragaye ko umubare w’aba Isilamu uri kuzamuka ku muvuduko uri hejuru ku buryo ushobora kwikuba inshuro zirenga ebyiri muri 2050.

Mu gihe ubu muri Leta Zunze ubumwe za Amerika habarurwa abasilamu bakabakaba Miliyoni 3 n’igice, muri 2050 bashobora kuzagera kuri Miliyoni zisaga 8.

Pew research center kandi itangaza ko umubare w’aba Isilamu muri icyo gihugu mu gihe gito uri bube uruta uw’abayahudi kubera impanvu zirimo Umubare munini w’abimukira baba Isilamu baza baturutse mu bindi bihugu abenshi bahunze intambara dore ko ibarura ryerekana ko bitatu bya kane by’aba Isilamu batuye icyo gihugu ari abimukira.

Indi mpamvu kandi bavuga ko, ugereranije n’ayandi madini, Isilamu ariyo ifite umubare w’abantu bakiri bato bityo bakaba bafite ibipimo byo hejuru by’izamuka by’urubyaro kurusha andi madini.

Iri zamuka rikaba riteye inkeke kuko uko abayisilamu biyongera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, niko bamwe bashobora kujya mu ndwanyi zo mu mitwe y’abahezanguni bavuga ko bagendera ku matwara akaze ya Isilamu.

Nubwo ariko uyu mubare uzaba uri hejuru ugereranije n’ayandi madini, ntuzaba uri ku kigero cyo hejuru ugereranije n’umubare w’abaturage batuye icyo gihugu dore ko uzaba ari 2.1% gusa by’abaturage batuye icyo gihugu.

Ikinyamakuru CNN dukesha iyi nkuru ariko gikomeza kivuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko abadafite idini babarizwam muri Amerika bateganijwe kugera kuri 100,860,000 mu 2050.

Abasilamu bakomeje kwiyongera cyane muri USA

 

Ntihemuka Benjamin

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::