Uwiyita Yezu wari waraburiwe irengero yatawe muri yombi

0
1859

Urukiko rwo mu gace ka Luweero muri Uganda rwategetse ko Solomon Jonathan Ssemakula  wiyita Yezu Kristu afungwa by’agateganyo nyuma yo gukekwaho ibyaha byo gushinga agatsiko katemewe n’amategeko.

Uyu mugabo  wabanje kwiyita Joshua mu myaka yo ha mbere yigeze gutabwa muri yombi muri Nyakanga umwaka ushize nyuma aza kurekurwa by’agateganyo ahita aburirwa irengero.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Joshua yongeye kuboneka ahita atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda. Joshua yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu batatu bivugwa ko bari mu gatsiko kamwe nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Aba bantu bashinjwa kuba hagati ya Kanama na Ukwakira uyu mwaka barashinze agatsiko katemewe n’amategeko mu Karere ka Luweero. Ako gatsiko ngo kavuga ko nta butegetsi bwo mu isi na bumwe kemera. Ngo yaba polisi, abayobozi ndetse na Perezida wa Uganda nta n’umwe ubayobora.

Solomon Jonathan Ssemakula na bamwe mu bagize itsinda ayoboye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::