Friday , 22 September 2017

UYU ARAGISHA INAMA:Umugore yaramunaniye amuhunze amuteza imyuka mibi none arimo aramusaba ko bakongera kubana

Umugabo yatugejejeho ubuhamya bwe ariko yifuza ko amazina ye atatangazwa, aragisha inama y’icyo yakora ku bibazo yagiranye n’umugore we.

Uyu mugabo yashakanye n’umugore we muri 2003 babyarana umwana umwe, yakoraga akazi k’ubucuruzi bw’iduka mu cyaro ariko akagira abakiriya benshi kuko abantu bamukundaga bigatuma agira amafaranga amufasha kubaho n’umuryango we. Bamaze kubyarana umwana wa mbere umugore yatangiye kujya amusuzugura akamubwira nabi nta mpamvu rimwe na rimwe ntanamugaburire.

Uyu mugabo abibonye atyo abaza umugore we icyabaye gituma amufata nabi, umugore akamwihorera akajya kuryama akamusiga mu ruganiriro. Umugabo yajya kuryama agasanga undi ntasinziriye ariko ntanavuga akagira ngo biraza gushira. Umugabo yashaka kubaka urugo umugore akamutera inkokora; noneho aza kumenya ko hari undi mugabo umuca inyuma kandi ari umuntu ukomeye.

Asobanura ko atazi neza icyateraga umugore we kwitwara atyo ngo kuko nta makuru mabi yigeze amwumvaho mu bukobwa bwe kandi ko no muri urwo rugo batari bakennye kuburyo yavuga ko yararuwe n’amafaranga. Umunsi umwe umugabo aza gutaha nijoro yiteguye ko umugore ari bukomeze guceceka nk’uko bisanzwe nawe yumva ari bumwihorere, abonye atungutse abwira umwana ngo nave mu nzira igikoko kitamurya (avuga se) umugabo biramushobera.

Ahamya ko yagerageje kumucyaha nk’umugabo mu rugo ariko biba iby’ubusa ahubwo noneho atangira kumubonana na wa mugabo ku mugaragararo n’abantu batangira kumubwira ko atakiri umugabo yabaye inganzwa kuko umugore we asigaye yirirwa mu bandi bagabo kandi agataha ku buriri bwe.

Yafashe umwanzuro wo kumuhungira mu mahunga ariko aza kugaruka

Umugabo avuga ko byamushobeye agahita afata umwanzuro wo guhunga urugo ajya muri Kenya agira ngo abone amahoro. Avuga ko uyu mugore we nubwo yamukoreraga ibi, atari azi no gukora ku buryo yatunga uwo mwana babyaranye. Mu kugenda kwe yagurishije iryo duka ariko ngo hari n’imyaka myinshi bari bafite mu murima yo arayimusigira kugira ngo izarere uwo mwana cyane ko ngo yarushaga agaciro n’iryo duka.

Ageze muri Kenya yatangiye gukora ubucuruzi arongera agira amafaranga menshi ariko ubwo umugore ntiyari azi aho aba, nyuma aza kubaririza amakuru amenya ko ari muri Kenya.

Uyu mugabo avuga ko yatangiye kujya aterwa n’abadayimoni yemeza ko ari umugore we wayamutezaga. Ubwo ngo nawe atangira gushaka uko yakwivuza, ajya mu bavuzi ba gakondo ngo bamufashe, ahatakaza amafaranga menshi bwa bucuruzi bwe burahomba amafaranga amushiraho ubuzima bwo mu mahanga buramugora abona nta kundi yabaho arongera aratega agaruka mu Rwanda.

Ageze mu Rwanda yasubiye iwabo aho avuka(hari kure y’aho urugo rwe ruri) avuga ko nta muntu wahabaga kuko ababyeyi bari barapfuye n’abavandimwe be bose bafite ingo zabo. Yahasubiye ngo hameze nk’itongo nawe nta kintu afite akajya agaburirwa n’abaturanyi bamugiriye impuhwe cyangwa abo abwiye agahinda ke kandi y’amadayimoni agikomeje no kumutera.

Muri uwo mubabaro nibwo yaje kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza w’Ubugingo bwe ariko muri we ngo asigaye yumva ameze nk’utuzuye kandi isi yaramubihiye cyane. Asobanura ko amaze igihe kingana n’imyaka itatu akijijwe ariko abona nta kintu gihinduka ku buzima bwe.

Uyu mugabo avuga ko amakuru amugeraho ari uko umugore urugo rwamunaniye na wa mugabo wamucaga inyuma bashwanye ndetse ko ubukene bumumereye nabi. Uyu mugabo akababazwa cyane n’ukuntu umwana we abayeho atyo kubera amakosa y’umugore we. Uyu mugore ngo kuri ubu yongeye kumwifuza cyane, asaba abantu bamugeraho ko bamumusabira akagaruka bakongera kubaka urugo rwabo bundi bushya bagafatanya kurera umwana wabo bakabyara n’abandi.

None uyu mugabo aragisha inama niba yasanga uyu mugore we bakongera bakubaka cyangwa se niba yamureka akazashaka undi ariko nanone ngo akababazwa n’umwana we ubayeho atyo.

 

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

1,083 total views, 6 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress