Monday , 20 February 2017

Uzahagarara adatsinzwe n’uburiganya bwa  satani niwe uzabona inseko y’Imana uyu mwaka — Bishop Rugagi Innocent .

Bishop Rugagi Innocent  arasaba Abakristo kwirinda cyane muri uyu mwaka wa 2017 , ngo  kuko abazabasha guhagarara neza badatsinzwe n’uburiganya bwa satani  aribo  bazabona inseko y’Imana.

Bishop Rugagi uyobora itorero  ry’Abacunguwe  ( Redeemed Gospel Church )  yifashishije amagambo ari muri Habakuki 2:1 , asaba abakristo kwirinda cyane bagategereza amasezerano y’Imana.

Hagira hati :” Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira , kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira , n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye .”

Aganira n’ikinyamakuru Ibyishimo .com , Bishop Rugagi yavuze ko muri uyu mwaka wa 2017 kuri buri mukristo wese ari umwaka wo kubona  ibyiza , no  gusarura  iby’Imana ndetse no guhagarara  ku munara  neza , kugira ngo badatsindwa n’uburiganya bwa Satani .

Agaragaza neza  ko Abakiristo  bakwiye gukomeze bakubura amaso ya bo  ntibarebe undi wundi utari Yesu  gusa.

Bishop Rugagi agira ati :” Muri uyu mwaka dutangiye , harimo uburiganya bwinshi n’amacenga menshi  ya satani ku bantu bayo , birasaba ngo Abakiristo bahagarare neza kandi barindire kugirango badatsindwa n’uburiganya bw’umwanzi satani.”

Akomeza avuga ko uyu mwaka abakristo bagomba guhagarara neza  , bagakiranuka , bakanga icyaha ko ntakabuza bakwicara mu masezerano y’Imana kandi bakabona inseko ivuye mu maso  h’Imana.

Yavuze kandi ko  uyu mwaka  wa 2017, ari umwaka wo gusarura , kandi ko hazasarura uwahagaze neza ku munara akarindira amasezerano y’Imana.

Bishop Rugagi avuga ko nk’uko muri Yesaya habivuga abayobozi b’Amatorero bakwiye guhora bibutsa abo bayoboye gukora ibyiza , kwirinda icyaha , gukiranuka , guhagarara neza kugirango umubare w’abakizwa wiyongere bityo  bagabanure umubare w’abarimbuka .

Bishop Rugagi Innocent  yongeyeho ko inshingano y’Abayobozi b’Amatorero ari uguhora babwira abo bayoboye  badatuza  kugira imbaraga zo guhindura abandi.

Agira ati :“ Abayobozi b’Amatorero dufite inshingano zo kwibutsa abo tuyoboye , tukabibutsa guhindura abasambanyi , abapfumu , abarozi n’abandi bakora ibikorwa by’ umwijima aho kugira ngo abo hanze babahindure  kandi bakabereka inzira nziza  ibageza ku Mana .”

Yesaya 62 : 6 hagira hati :” Yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe , ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka , ntimugatuze”.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

 

Sophie Nyirabakwiye

8,620 total views, 6 views today

One comment

  1. Uyu mukozi w’IMANA mpora nsaba Nyagasani ngo azamukomeze kdi azamwongerere amavuta gusa nk’ikifuzo nifuza ko yagerageza kugera muntara akajya asura abantu wenda nko mugiterane kdi akazasaba ikiganiro kuri RTV hakiri kare natwe twese tukajya twumva ubutumwa bwe kuko tubukunda kdi butugarura mubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress