Sunday , 20 August 2017

VIDEO : Aime Uwimana , Rene Petrick , Pastor Gaby na mushiki we Claire barahurira mu mugoroba wo kuramya ‘ Christocentric Worship Night ‘.

Abaririmbyi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana kandi bava inda imwe , Ngamije Gabriel Semugeshi wamamaye nka [ Pastor Gaby ] na mushiki we Claire Ikirezi bongeye gutegura igitaramo gikomeye cyo kuramya Imana bazakorera mu Mujyi wa Kigali ku wa 14 Gicurasi 2017 kuri New Life Bible Church.

Pastor G na Claire baherutse gukora igitaramo ( Umugoroba ) ngaruka mwaka cyo kuramya Imana ‘ Christocentric Worship Night ‘, banafatiramo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zizwi cyane mu kuramya no guhimbaza Imana nka ‘ I Know Who I Am ‘ ya  Sinach na Alfa and Omega .

REBA IMWE MU NDIRIMBO BAKOZE :

Ubuyobozi butegura ‘ Christocentric Worship Night ‘ bwatangarije Ibyishimo.com ko iki gitaramo kizaba ku cyumweru kwinjira ari ubuntu , kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana babohotse .

Ngamije Gabriel Semugeshi ati :” Uyu mugoroba wo kuramya Imana uba buri mwaka kandi tuwutegura tugamije guha abantu ibihe byiza byo kuramya Imana babohotse . Ubushize byagenze neza abantu baritabira , bataha bishimye kandi n’indirimbo zimwe na zimwe zafatiwemo zamaze kugera hanze .

Twakiriye ubuhamya bw’abantu batandukanye batubwira ko bagize ibihe byiza byo kuramya Imana , badusaba ko byakomeza kubaho . Niyo mpamvu rero natwe dushingiye ku muhamagaro wacu wo kuramy Imana iteka twongeye gutegura uyu mugoroba wo kuramya , ngo bifashe abantu kuba mu bwiza bw’Imana.”

REBA ALFA NA OMEGA :

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 kuva saa kumi nimwe kugeza moya z’ijoro ni ubuntu .

Ngamije Gabriel Semugeshi [ Pastor Gaby ] na mushiki we Claire Ikirezi bazafatanya kuramya Imana na Rene Patrick na Aime Uwimana.

Pastor Gaby na mushiki we Claire

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

2,762 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress