Sunday , 20 August 2017

VIDEO : Ishimwe Lorie aravuga uko yatejwe n’Imana kumera umurizo kuko yanze kumararamaza mu gakiza.

Ishimwe Lorie Esperance avuga uko Imana yamuteje umurizo nk’igihano yarahawe bitewe nuko yari yaranze kuva mu byaha yarimo , agafatanya umurimo w’Imana n’ibyaha by’ubusambanyi , ubusinzi n’ibindi , nyamara ari umukozi w’Imana unafite inshingano mu Itorero yasengeragamo.

Akizwa yari umuririmbyi w’indirimbo z’ibisope ( karahanyuze ) , akabifatanya no kuririmba Hip Hop nk’umuraperi  ku giti cye.

Lorie nkuko ariko benshi bamuzi , mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru Ibyishimo.com yavuze ko mbere yuko amera umurizo yabanje kugerwaho n’abahanuzi batandukanye bamubwira ko igihe yahereye akora ibyaha Imana igiye kumuhana kandi ikamushyira ku karubanda.

Ishimwe Lorie yatanze ubuhamya bwo kuburira abanze kuva mu byaha.

Mu kwezi k’Ukuboza 2014 , nibwo mu Murenge wa Nyamirambo , mu karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali inkuru yakwiriye hose ko hari umukobwa wameze umurizo .

Mu buhamya bwe ati :” N’igihano Imana yari yanteje , yarimaze iminsi imbwira ko igiye kumpana. Cyari inyama ndende iva mu kibuno , kigakururuka kikagera mu ntege . Kugenda byarangoraga , byansabaga guhora  nubitse inda kugirango ntashikamira uwo murizo bikambabaza.”

Ishimwe Lorie Esperance ubwo yabaga agiye mu gisope kuririmbayo.

Ese uyu murizo waje ute ?

Ishimwe Lorie Esperance asobanura uko uyu murizo wameze , yagize ati :” Cyari ikinyama cyaje ariko kimeze nk’umurizo w’inka . Uburyo byaje rero nagiye kumva numva umugongo ucitsemo kabiri , ngira uburibwe bwinshi numva amaraso abaye menshi n’ikibuno kibaye kinini cyane . Ubwo rero anus yagize gutya irakururuka numva igeze mu ntege . Twagiye kwa muganga […] n’injoro baratubwira ngo ntago bafatanya umurizo n’ikibuno ngo babishobore . Byarananiranye , cyane ko numvaga ijwi rimbwira ngo nta muntu uzankiza ngo abishobore.”

Ishimwe Lorie Esperance mbere yuko amera umurizo yabonye ubutumwa bumuburira buvuye ku Mana , nkuko yabitangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com .

REBA VIDEO Y’UBUHAMYA BWA ISHIMWE LORIE ESPERANCE :

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 
Umuraza  Angelique

10,753 total views, 15 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress